LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Entebbe : Inama ku kibazo cy’u Burundi yimuriwe tariki 06/01/2016, Arusha muri Tanzania ( Yavuguruwe )
Publish Date: mercredi 30 décembre 2015
VISITS :1498
By Admin

Nyuma y’aho Perezida Museveni wari uyoboye inama yatangazaga kumugaragaro ko agiye gukora iperereza ku bwicanyi ndenga kamere bukorwa n’Igisilikare cya Leta y’Uburundi, ubwicanyi bwibasira abaturage n’abatavuga rumwe na Leta.

Perezida Museveni yavuze ko bagiye gushyiraho ikipe ya Uganda yo kureba ko Igisilikare cy’u Burundi kica abantu kubera ko batavuga rumwe na Leta gusa.

Ikindi yavuze ngo abayobozi ba EAC, batangajwe n’ibintu bibera i Burundi kubera abayobozi bari mumacakubiri basenya Igihugu cyabo, barangiza bagatangira kuririra abazungu ngo babahe inkunga. Yongeyeho ko kwica abaturage kubera ibintu bya Politiki, ibi n’ibintu bitashyigikirwa muri iki gihe tugezemo.

Muri ibi biganiro intumwa ya Leta yari Alain Aime Nyamitwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi hamwe na Barandagiye Pascal Minisitiri w’umutekano mu gihugu.

Minisitiri Nyamitwe yavuze ko batangaye guhurira munama n’abantu batazwi ndetse n’abashakaga gukora Coup d’Etat bibumbiye muri CNARED, iyobowe na Leonard Nyangoma utavuga rumwe na Petero Nkurunziza.

Ku isaha ya saa tatu muri iki gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 28 Ukuboza 2015 ubwo inama yatangiraga, RFI ivugaga ko yitabiriwe n’abagera kuri 70. Amakuru akavuga ko hari hatumiwe abagera kuri 50, barimo abayobozi b’igihugu cy’Uburundi bo mu ishyaka rya CNDD-FDD, n’abarwanya ubutegetsi bw’i Burundi. Muri iyi nama haravugwamo n’abandi biyitiriye sosiyete sivili.

Abitabiriye ibiganiro bakiriwe muri hotel ya Munyonyo, amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa, aravuga ko umunyakotedivuwari Kassimi Bamba waturutse mu ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’Afurika na we yahageze ndetse na Dr. Richard Sezibera umunyamabanga nshingwa bikorwa wa EAC,nawe yari yahageze, akaba yari mubari bayoboye ibi biganiro by’amahoro k’u Burundi.

Perezida Museveni niwe watangije ibi biganiro arikumwe na Richard Sezibera wa EAC



Abitabiriye ibiganiro

Umunyapolitiki Agathon Rwasa ( uwakabiri iburyo) yari yitabiriye ibiganiro

Mbere yuko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Alain Aime Nyamitwe, yerekeza i Kampala yabwiye RFI ko bagiye kuganira. Yagize ati « Ni ibiganiro tugiyemo ariko si ukumvikana n’abarwanya leta y’Uburundi, icya kabiri kuri twe, twabwiye abahuza bacu ko tutazemera ibyifuzo byose by’abarwanya leta, » Aha Nyamitwe akaba yari yaravuze ko batashyikirana n’abashatse guhirika ubutegetsi, ariko ko kuba babyemeye byabaye ukubaha Perezida Museveni gusa.

Inama y’uyu munsi ishoje imirimo yayo yemeranijwe ko ibiganiro bizakomereza Arusha muri Tanzania tariki ya 06/01/2016. bikazakomeza kuyoborwa n’intumwa ya perezida Museveni, Minisitiri w’Ingabo Cyripus Kiyonga.ariwe Museveni yashyizeho guhuza izo mpande zitavuga rumwe.

Ibi biganiro byari byarahagaritswe n’amatora ya Perezida Nkurunziza yabaye mu kwezi kwa karindwi tariki ya 21. Opposition ikaba itarashakaga ko Nkurunziza ya kwiyamamariza manda ya gatatu, ariko kuva mu biganiro, kuva icyo gihe kugeza ubu nibwo iyi mishyikirano yongeye gusubukurwa.

Ikibazo cy’amahoro mu Burundi kiracyari kure nkukwezi cyane ko abayobozi b’u Burundi barimo guseta ibirenge mu kugirango bumvikane n’abatavuga rumwe na Nkurunziza kuri manda ye ya gatatu. Abasesengura ibya Politiki yo mu Burundi bakaba bavuga ko ibibiganiro ntakintu gifatika bishobora kuvamo kubera ko Nkurunziza agifite imbaraga za politiki n’igisilikare, cyane ko ntanumutwe wagisilikare ufatika umurwanya ngo yemere ibyo basaba kubera igitutu cy’abamurwanya.

Abayoboye imyigaragambyo bo muri Sosiyete batashakaga manda ya gatatu ya Nkurunziza yaguyemo abatari bake, imfungwa ndetse n’impunzi z’abarundi zirenga ibihumbi 200 ziri mu Rwanda, Tanzania na Uganda, bakomeje bavuga ko imigambi yabo yo kwamagana Nkurunziza izakomeza kugeza avuye kubutegetsi.

Hari amakuru ava i bujumbura avuga ko abantu bagera kuri 50 bashyigikiye Perezida Nkurunziza babyukiye mu mihanda bamagana ibiganiro birimo abarwanya ubutegetsi.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
I Musanze : Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi wabo gusa.

I Musanze : Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi...

Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu Bubiligi

Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu Bubiligi

Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko

Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa...

Kirehe : Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Kirehe : Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira...

NEW POSTS
Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

29-04-2017

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...