LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Indaya 500 n’abakiriya bazo ba bagabo 300 mu maboko ya polisi muri Panda gale
Publish Date: jeudi 17 mars 2016
VISITS :3749
By Admin

Tanzania yataye muri yombi abakekwaho gukora uburaya babarirwa muri 500 ndetse na hafi 300 y’abasambane babo mu rwego rwo guca uburaya.

Byari bitegenyijwe ko aba mbere muri aba bagezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa gatatu nk’uko uwungirije umukuru w’igipolisi muri Dar es Salaam yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru yemeza itabwa muri yombi ryabo.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yamaganye iki gikorwa cyatangiye mu cyumweru gishize, isaba igipolisi kutagumana abo cyafashe amasaha arenze 48 ateganywa n’amategeko.

Uburaya ntabwo bwemewe muri Tanzania

Perezida mushya wa Tanzania, John Magufuli, wagiye ku butegetsi ku iturufu yo guca ikitwa ruswa cyose n’igisa nayo, yari aherutse kunenga uburaya mu gihugu cye, akaba yariyemeje gukomeza kubahiriza amategeko kuva yajya ku butegetsi mu Ugushyingo umwaka ushize.

Uyu wungirije umukuru w’igipolisi muri Da es Salaam, Simon Siro, akaba yabwiye ishami rya BBC ry’Igiswahili ko abafashwe bafungiye muri gereza zigera kuri 3 hirya no hino mu mujyi.

Yasobanuye ko ibikorwa byo kwicuruza biba bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha by’ubugizi bwa nabi muri Tanzania.

IBITEKEREZO
Tasnim Abdallah

Ibyo Président Magufuri Yakoze Nibyo Wenda Byagabanyaho Icyorezo Cya Virus Itera Sida. Kandi Akwiye Kuba Ujyero Nokubandi Banyacyubahiro.

Numa

Indaya zifite akamaro kuko abagore bamwe na bamwe bashaka gusuzugura abagabo ariko bakwibukako hari indaya zahita zibifatira neza bigatuma bisubiraho. Nkanjye mperutse gusaba umugore turyamye arankanira ndabyuka abonye ntangiye kwambara ngo nigendere aranyinginga arangarura kuva ubwo atangira kumfata neza by'akataraboneka ntacyo nkimuburana !

Safe

Arikose izo ndaya ko ntawe zihatira kuryamana nazo barazishakaho iki ? Nonese abasore tutarashaka cyangwa tudafite ubushobozi bwo gushaka abagore ubwo babona twabaho dute ? Guca indaya byongeye mbona byakongera icyaha cyo gufata ku ngufu.

ibyo ndabishyigikiye100% yabaye byazaga nahano iwacu


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura akenewe muri AU

Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura...

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa...

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora guteza ibibazo

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora...

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo...

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda