LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ingabo za Congo Kinshasa zimaze kwirukanwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni
Publish Date: lundi 11 janvier 2016
VISITS :1126
By Admin

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugarura amahoro ryatangaje ko ingabo za Congo Kinshasa ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique zigiye gusubizwa iwabo kandi ntihagire abandi bavuye muri iki gihugu babasimbura.

Ubuvugizi bw’ishami rishinzwe kubungabunga amahoro muri Loni buvuga ko nta ngabo nshya zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zizongera koherezwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Repubulika ya Centrafrique.

Ubuyobozi bw’iri shami buvuga ko uretse kuba hari impinduka bagaragaje haba mu gihe basurwaga mbere y’uko boherezwa na nyuma yaho, buvuga ko hari byinshi mu byo Loni isaba batujuje.

Nk’uko Ikinyamakuru Lemonde cyabyanditse, umuvugizi w’iri shami avuga ko kubera iyo mpamvu ingabo za Congo zizasubizwa iwabo ubudasimburwa.

Amakuru avuga ko ingabo za Congo zagaragaye mu birego bine birimo gufata abagore n’abakobwa kungufu no guhohotera abana muri iki gihugu, ariko leta ya Congo ntigire icyo ibikoraho, kugeza ubwo ku nshuro ya Kane Loni ibibamenyesha yabasabye gukora iperereza batatu bakagirwa abere.

Mu Gushyingo 2015, umwe mu bayobozi ba Loni yabwiye Lemonde ko Ban Ki-moon yashatse kwirukana ingabo za Congo kubera ibyaha ziregwa birimo guhohotera abana no kwambura abantu imitungo yabo.

Mu basirikare 11 600 bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, Minusca, RDC ifitemo abasirikare 850, gusa igihugu kizatanga ababasimbura ntikiramenyekana.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Koraneza

Bana nzambe.Katanyama.Certe de bapteme. Aba bo ntibakina.Ubundi bo bazi ko ibintu byose bireshya.Nta A, nta na B imbere y'abanyekongo.Akavuyo muri byose.

jeff

Nibarahe nubundi ntacyo bakoze uretse gufata abagore Ku ngufu no kwambura abatueage. Ntabunyamwuga bafite ntanumutima nama wo guha igihugu cyabo ishema, nibagende barigaragaje.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...