LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ingabo za Congo zataye muri yombi abarwanyi 12 ba FDLR
Publish Date: mardi 30 août 2016
VISITS :1394
By Admin

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ko mu bikorwa byo guhashya FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, zataye muri yombi abarwanyi 12 mu bitero zatangije kuva kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ahitwa Kinyati mu gace ka Bwito, mu bilometero bisaga 150 mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’umujyi wa Goma.

Umuvugizi w’Ibitero bya Sokola II biri guhiga imitwe yitwaje intwaro, Capt. Guillaume Ndjike Kaiko, yatangaje ko kuri uyu wa Mbere ibyo bitero byakomereje mu bice bya Kahumire, Buhendwa na Kishije ; ibice byegeranye na Kibirizi ikomeje kuvugwamo ubwicanyi bwitirirwa FDLR.

Ati ‘‘Bigamije gukubura imitwe yitwaje intwaro muri aka gace, ikomeje guteza umutekano muke uharangwa cyane kuva mu mezi asaga abiri ashize.’’

FDLR

Capt. Ndjike yashimangiye ko uguhangana kw’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro gukomeje kubaho, ku buryo hari abasivili benshi bakomeza kuvanwa mu byabo.
Umutwe wa FDLR ufatwa nk’uwashinzwe n’abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse ukaba ukomeje gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu karere.

Ibi bitero bikomeje kubaho mu gihe Perezida wa RDC Joseph Kabila aheruka mu Rwanda muri Nyakanga, aho yaganiriye na Perezida Paul Kagame uburyo barushaho guhashya uwo mutwe.

Ingabo za Congo

Nyuma y’ibyo biganiro byihariye, abakuru b’ibihugu bombi babwiye itangazamakuru ko kuba ibitero biri gukorwa ari ibyo kwishimirwa, ahubwo wenda icyaganirwa ari icyo biri gutanga.

Abarwanyi ba FDLR banashinjwa ibikorwa bibi birimo ubujura, gufata ku ngufu abagore, gusahura, gusoresha n’ibindi bakorera abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, by’umwiharimo mu Burasirazuba bwa RDC.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku butaka bwa Congo

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...