LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Iraswa ry’umujyanama wa Nkurunziza riteye urujijo
Publish Date: vendredi 27 novembre 2015
VISITS :1402
By Admin

Uyu munsi tariki 27/11/2015 mu mujyi wa Bujumbura ndetse n’ahandi mu gihugu hiriwe havugwa iby’iraswa ry’umujyanama wihariye wa Perezida Petero Nkurunziza ariko ngo Imana ikinga akaboko hapfa umushoferi we.

Ayo makuru avuga yuko uwo mujyanama, Zeno Ndaruvukiye, imodoka ye yarashwe muri iki gitondo ageze hafi y’uruganda rukora byeri (BLARUDI) ngo hapfa umushoferi we, Ndaruvukiye ngo agakizwa no guhungira muri urwo ruganda.

Amakuru atangwa n’ubutegetsi avuga yuko umwe mu bari mu modoka y’abamurashe yafashwe abatwara ahantu abarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza ngo babika intwaro, zirimo izo bagerageje kwicisha Ndaruvukanye.

Ubutegetsi butangaza yuko abashinzwe umutekano batwawe ahantu mu Kinindo ngo mu nyubako basanzemo ibirwanisho byinshi cyane kandi harimo n’ibikomeye. Ngo muri iyo nyubako ni naho havuye intwaro zari zakoreshejwe gushaka kwica Zeno Ndaruvukanye !

Iyo nyubako yo mu Kinindo havugwa yuko basanzemo ibyo birwanisho ni iya Laurent Ndabaneze wari ushinzwe iperereza mu gihugu (Ducumantation) mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Jean Baptiste Bagaza. Ariko abantu batandukanye aho Kinindo bunga mu rya Prosper Kaze, umuhungu wa Ndabaneze, bavuga yuko nta ntwaro zigeze zifatirwa muri iyo nzu ya Kinindo ngo kuko yari imaze amezi atandatu nta n’abantu bayibamo ngo kandi bakaba batarigeze babona abashinzwe umutekano baza gukuramo intwaro.

Zenon Ndaruvukanye

Benshi mu bakurikiranye icyo kibazo bahamya yuko ntageragezwa ryo kwica Zeno Ndaruvukanye ryigeze ribaho nk’uko nta n’umushoferi we wigeze wicwa ngo we ahungire muri urwo ruganda rw’inzoga. Ngo ibyo byose ni ikinamico gusa ryakomeje gukoreshwa n’ubutegetsi bwa Nkurunziza mu gushaka kugira abo bwikiza muri iyi weckend nkuko bisanzwe.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8 mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8...

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na...

’ IGISWAHILI ’ Kunyungu z’Umunyarwanda

’ IGISWAHILI ’ Kunyungu z’Umunyarwanda

Abafana ba Nikuze wo muri “City Maid” bahura na we bagaturika bakarira

Abafana ba Nikuze wo muri “City Maid” bahura na we bagaturika...

# YouthConnect Africa : Akon yabwiye Urubyiruko ko u Rwanda rumutera ishema ryo kwitwa Umunyafurika

# YouthConnect Africa : Akon yabwiye Urubyiruko ko u Rwanda rumutera ishema...

NEW POSTS
Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...