LATEST NEWS
Mu Rwanda
Kagame yabaye perezida wa mbere koherereza ubutumwe Perezida mushya wa Tanzania
Publish Date: jeudi 5 novembre 2015
VISITS :1858
By Admin

Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye muri Tanzania aharimo na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa (RFI) Paul Kagame niwe muperezida wa mbere woherereje John Pombe Joseph Magufuli ubutumwa bwo kwishimira yuko ariwe watorewe kuba Perezida wa gatanu wa Tanzania. Undi wakurikiyeho kumwoherereza ubutumwa nk’ubwo ni Perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

"Presidency | RwandaVerified account
‏@UrugwiroVillage
President #Kagame congratulates the new President of Tanzania @MagufuliJP at inauguration ceremony in Dar es Salaam"

Perezida Kagame kandi ni umwe mu baperezi bagera ku munanani bitabiriye irahizwa rya Magufuli ryabaye uyu munsi kuwa kane tariki 5/11/2015. Uwatanze abandi kuhagera ni Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe waharaye.

Abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye uwo muhango harimo Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo, Museveni wa Uganda na Perezida wa Mozambique. Perezida Nkurunziza ntabwo yitabiriye iyo mihango yoherezayo Perezida w’inteko nshingamategeko akaba ari nawe Perezida w’ishyaka CNDD-FDD, Pascal Nyabenda benshi mu Burundi bahamya yuko afite ingengabitekerezo ya jenoside.

Magufuli usimbuye Jakaya Mrisho Kikwete ku butegetsi yahoze ari umwalimu wa Chemistry muri za segonderi mu ntara ya Mwanza hanyuma aza kuba depite wa Chato yahoze iri mu karere ka Biharamuro kahoze mu ntara ya Kagera. Ubu Chato iri mu ntara nshya ya Gaita yahoze ari akarere nk’intara ya Mwanza. Ubu Magufuli yari minisitiri w’ibikorwa remezo akaba afite imyaka 56 y’amavuko.

Perezida Magufuli, yishimye cyane, ari kumwe n’uwo asimbuye Jakaya Kikwete mbere gato you arahirira kuzayobora Tanzania

Aho hantu yavukiye akanakurira muri Chato hari hatuye abanyarwanda benshi, bavuga yuko yari umusukuma mu kirwa cy’abanyarwanda. Abo banyarwanda bamubona nk’umuvandimwe w’abo ku buryo komisiyo y’amatora muri Tanzania imutangaje yuko ariwe watsinze amatora bakoze iminsi mikuru nubwo wasangaga hari n’abifuzaga yuko hari gutsinda Edward Lowassa, ariko bo ugasanga nta mpamvu zumvikana bari bafite kwifuza yuko ariwe wari gutsinda ayo matora !

Muri Tanzania bakora nka bya bindi byo muri Amerika aho uwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika aba yaratoranyije mugenzi we (running mate) uzamubera Visi Perezida. Visi Perezida wa Magufuli ni Samia Suluhu Hassan ukomoka muri Zanzibar akaba anabaye visi perezida wa mbere w’umugore mu mateka ya Tanzania !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO
Nyakamwe

Harya ko HE yemeye guha ubwenegihugu abanyarwanda bari muri Tanzania naramuka atowe, aho si interahamwe zari zasigayeyo ubwo birukanaga abanyarwanda ? Mushikiwabo na Mukantabana bararyamire amajanja igasanga zibonye inzia y'ubusamo zigaca i Bujumbura


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...