LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo
Publish Date: lundi 15 février 2016
VISITS :1789
By Admin

Besigye yabujijwe kwiyamamaza muri Kampala

Kuri uyu wa mbere 15 Gashyantare hiriwe invururu mu mugi wa Kampala nyuma yaho Colonel Kizza Besigye afashwe na polisi akabuzwa kujya mu mujyi hagati aho yagombaga kwiyamariza. Polisi y’Uganda ivuga ko atafashe Besigye ahubwo yamutwaye iwe imukuye mu nzira aho atari yemerewe gukorera campaign. Nyuma Besigye yagerageje kujya kuri Kaminuza ya Makerere gukora campaign ariko invururu zimutangirira ahitwa Wandegeya.

Amakuru ava Entebbe ku kibuga k’indege yemeza ko hari abantu benshi barimo kuva mugihugu batinya ko amatora ashobora kuzakurikirwa n’invururu. Abasirikare na polisi buzuye mu mugi wa Kampala barokeresha ibyuka bihumya guhangana nabigaragambya.

Ibi bibaye mbere y’iminsi ibiri gusa ngo mu gihugu cya Uganda bazabe bari mu matora, aho abitoza bazaba bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika n’abagize inteko nshingamategeko, bikomeje kugaragara yuko Perezida uriho, Yoweri Kaguta Museveni azatsindira umwanya wa Perezida wa Repubulika nta buriganya burimo.

Muri ayo matora kandi bikanagaragara yuko ishyaka rye rya NRM rizatsindira imyanya myishi y’ubudepite kandi hatanabayeho ibintu byo kwiba amajwi nk’uko abatari ku butegetsi cyangwa n’indorerezi z’amahanga zihora zibishinja abategeka igihugu Museveni n’ishyaka rye bari ku butegetsi kuva mu 1986.

Muri ayo matora ya Perezida wa Repubulika muri Uganda, azaba tariki 18 z’uku kwezi, Museveni azaba ahanganye n’abandi bakandida barindwi badatahiriza umugozi umwe, abakomeye muri abo bakaba ari Kizza Besigye wa FDC na Amama Mbabazi w’iyamamaza nk’umukandida w’igenga.

Amama Mbabazi yabaye Minisitiri w’intebe muri ubu butegetsi bwa Museveni, yarigeze no kuba umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, NRM. Col. Besigye we, uboneka yuko afite ingufu kurusha abandi muri opozisiyo, yabaye umuganga wa Museveni bakiri mu ishyamba ubu akaba yariyemeje kurwanya ubutegetsi bwe.

Besigye amaze kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika inshuro eshatu atsindwa na Museveni, akaba yaranakomeje kuba umushyitsi wa polisi ashyirwa mabuso kubera gushinjwa iteza ry’akavuyo mu gihugu.

Mu bindi bihugu by’amahanga, cyane muri Amerika, abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bagira ibiganiro mpuzaruhame kuri za radiyo na televiziyo, bakajya impaka ndetse kenshi bakanasebanya. Ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika nabyo bimaze gufata iyo nzira y’abakandida Perezida kujya impaka nk’izo ariko Museveni, kimwe n’abamwe bamwe mu basanzwe bari kuri uwo mwanya w’ubukuru b’ibihugu bakabyanga, cyane yuko nta tegeko cyangwa amabwiriza abibahatira !

Perezida Museveni ntabwo yigeze yitabira ikiganiro mpaka cya mbere cyamuhuzaga n’abandi bakandida Perezida muri aya matora, abajijwe avuga yuko ibiganiro nk’ibyo byaharirwa abanyeshuli bo muri segonderi, ariko nyuma yitabira icyo ku wagatandatu ushize, aho yavuze yuko nta muntu wakinisha guhungabanya umutekano wa Uganda igihe cyose akiyoboye igihugu.

Muri Uganda manda ebyiri ntarengwa z’umuntu gukomeza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu zakuweho muri 2006, ubu Museveni akaba ikiyamamaza nta nkomyi.

Mu Burundi ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bwagerageje gukuraho manda nk’izo ntarengwa birananirana agerageje gutangira ibyo kwiyamamaza, bitemewe n’amategeko, induru ziravuga ubu u Burundi bukaba buri mu ntambara kuva muri Mata umwaka ushize ! Mu Rwanda itegeko ribuza Perezida Kagame kuba yakongera kwiyamamariza indi manda ryashoboye gukurwaho mu mpera z’umwaka ushize.

Kuri uyu wa mbere muri icyo gihugu cya Uganda Museveni na Besigye bari mubikorwa byo kwiyayamamaza aho Museveni yarangije icyo gikorwa mu mahoro ariko ibya Besigye biba akavuyo n’icyo gikorwa cyo kwiyamamaza kitarangiye.

Aho yiyamamarizaga Wandegeya muri Kampala, kampanye ya Besigye yajemo impagarara abashinzwe umutekano babarasamo ibisasu by’imyotsi, ukwiyamamaza kurangira imburagihe.

Kampanye za perezida wa Repubulika muri Uganda zishigaje iminsi ibiri gusa kuko nk’uko bitegenywa na komisiyo y’amatora zigomba kurangira umunsi umwe mbere y’itora. Amatora muri icyo gihugu azaba tariki 18 z’uku kwezi.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura akenewe muri AU

Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura...

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa...

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora guteza ibibazo

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora...

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo...

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda