LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Komiseri wa Polisi Munyambo yatangiye imirimo yo kuyobora Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo
Publish Date: vendredi 4 mars 2016
VISITS :492
By Admin

​Nyuma y’uko agizwe umuyobozi wa Polisi(D2) mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Commissioner of Police(CP) Bruce Munyambo, yatangiye imirimo mishya yo kuyobora Polisi ya Loni muri iki gihugu kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Gashyantare. Yasimbuye kuri uwo mwanya Assistant Inspector General of Police Frederick Yiga wo mu gihugu cya Uganda nyuma yo kurangiza manda ye.

​Mu muhango w’ihererekanyabubasha, Yiga yashimiye abapolisi bose bari mu butumwa bamufashije mu gihe cya manda ye akomeza yifuriza ishya n’ihirwe ry’umusimbuye mu mirimo yashinzwe. CP Munyambo yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo abapolisi bari mu butumwa bakomeze buzuze neza inshingano zabo.

Yagize ati :”mu bunararibonye mfite mu byerekeranye n’ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye, ndahamya ntashidikanya ko nzatanga umusanzu wanjye nkongera indangagaciro nziza z’ubu butumwa. Ndasaba abapolisi bose gufatanya bagakorera hamwe twese tugaharanira kuzuza neza inshingano zacu.

​CP Munyambo yashyizweho n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye nyuma y’aho atanzwe ho umukandida na Leta y’u Rwanda.

CP Munyambo agiye muri iki gihugu asangayo abapolisi b’u Rwanda basanzwe mu butumwa bw’amahoro barimo ukuriye ibikorwa bya Polisi ya UNMISS, Commissioner of Police(CP) Emmanuel Butera na Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga ukuriye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (FPU).

Mu minsi iri imbere polisi y’u Rwanda izohereza irindi tsinda ry’abapolisi 70 muri ubu butumwa n’abandi 26 bazakora mu bijyanye n’ubujyanama (IPOs) bakazaba bujuje umubare w’abapolisi b’u Rwanda 30 bari muri Sudani y’Epfo bazakora mu bijyanye n’ubujyanama (IPOs).

​Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo baturuka mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda aho bafite inshingano zikomeye zijyanye no kugarura amahoro no kubungabunga umutekano.

Ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo burimo ibice bitatu ; abasirikare,abapolisi n’abakora nk’abasivili.

By’umwihariko abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo bose hamwe ni 561 u Rwanda rukaba arirwo rufitemo umubare munini.Mbere y’uko ahabwa inshingano muri Sudani y’Epfo, CP Munyambo yari asanzwe afite ubunararibonye mu kazi ka gipolisi haba mu gihugu cyacu ndetse no hanze.

Yakoze imirimo myinshi itandukanye muri Polisi y’u Rwanda. Yabaye umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa bya polisi no gucunga umutekano w’abaturage,Yabaye kandi umuyobozi w’Ishuri rya polisi y’u Rwanda rya Gishali (PTS) ndetse anayobora ishami rishinzwe ibikoresho muri Polisi y’u Rwanda n’ibindi.

Afite kandi ubunararibonye mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye aho yakoze nk’umujyanama mu butumwa mu gihugu cya Liberia ndetse anayobora itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWFPU) mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH).

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi bagera kuri 900 bari mu butumwa butandatu bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

RNP

IBITEKEREZO
rucogoza

Tunejejwe no kubona amahanga nayo amaze kubona imikorere irangwa n'ubunyamwuga kuri police yacu kuba komiseri wa police y'u Rwanda yarabonye uyu mwana natwe byaratunejeje pe !!! azagire akazi keza kandi congs kuri police yacu.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura akenewe muri AU

Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura...

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa...

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora guteza ibibazo

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora...

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo...

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda