LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Leta y’ i Burundi yamaganiye kure itariki yo izaberaho ibiganiro i Arusha
Publish Date: mercredi 30 décembre 2015
VISITS :212
By Admin

Leta y’i Burundi itangaza ko itemera na gato itariki ya 6 Mutarama 2016, yatanzwe n’ umuhuza izaberaho ibiganiro i Arusha mu gihugu cya Tanzaniya.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi Alain Nyamitwe wagiye ayoboye intumwa z’Uburundi mu biganiro, yabwiye Radio y’abafaransa RFI dukesha iyi nkuru ko ku itariki ya 06 Mutarama batazajya mu Bugande cyangwa mu kindi gihugu.

Alain Nyamitwe yavuze ko atari ukwanga umuhuza kandi ko badahagaritse ibiganiro, ariko yavuze ko batemeye iyo tariki mu gihe yashyizweho batagishijwe inama.

Yongeyeho ko leta y’Uburundi yateye intambwe yo kwitabira ibiganiro, ko bakwiye kugishwa inama mbere yo gufata icyemezo icyo ari cyo cyose kugira ngo ibiganiro bikomeze.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Alain Aime Nyamitwe yibukije ko leta y’Uburundi idashobora kuganira na CNARED ihuriwemo n’abamagana manda ya gatatu y’umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza kuko ngo ashinja CNARED kugira uruhare mu bikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi.

Nubwo bimeze bityo ariko, Perezida Yoweli Museveni umukuru w’igihugu cy’Ubugande akaba n’umuhuza w’Abarundi, yasabye abarebwa n’ibibazo bya politiki bose kujya mu biganiro ntacyo basabye.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo icyuho

CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo...

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) imaze kubona umuyobozi mushya - ISSA HAYATOU yatsinzwe

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) imaze kubona...

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

11-03-2017

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe