LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Maj. Gen Mushyo Kamanzi yagizwe umuyobozi w’ingabo za Loni ziri muri Darfur
Publish Date: mardi 15 décembre 2015
VISITS :958
By Admin

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Nkosazana Dlamini Zuma, kuri uyu wa Mbere batangaje ko Maj. Gen Frank Mushyo Kamanzi yagizwe Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri kubungabunga amahoro mu Ntara ya Darfur, UNAMID.

Itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko uyu musirikare Mukuru mu ngabo z’u Rwanda agiye gusimbura Lt. Gen Paul Ignace Mella ukomoka muri Tanzania, uzarangiza imirimo ye kuwa 31 Ukuboza.

Ban Ki Moon yashimiyiye Lt Gen Mella ku bwitange n’imirimo yakoze ku gihe cye nk’Umuyobozi wa UNAMID.

Gen Kamanzi afite ubunararibonye bw’imyaka isaga 27 mu gisirikare no mu nzego z’ubuyobozi bw’ingabo, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo Zirwanira ku Butaka, mu Ngabo z’u Rwanda.

Maj. Gen Frank Mushyo Kamanzi yavutse tariki 31 Werurwe mu 1964, yiga muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda aho yakuye impamyabumenyi ihanitse mu by’Ubuhinzi. Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubusugire bw’igihugu yakuye muri Kaminuza ya gisirikare (National Defence University) iri i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rugaragaza ko Gen. Kamanzi mu 1993 yabaye Ofisiye uhagarariye RPA mu bikorwa byo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’amahoro ya Arusha mu Rwanda na Ofisiye wahagarariye RPA wakoranaga n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zakoreraga mu Rwanda(UNAMIR) mu 1994-1995.

Yabaye umwe mu bari bagize Komisiyo yakurikiranye ibijyanye n’amasezerano ya Lusaka yo kugarura amahoro muri Congo ; Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano (mu 2005) ; Umugaba wungirije w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani (2006-2007).

Kuva 2009 kugeza 2010 yayoboye Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, anayobora by’agateganyo Ishuri ryigisha Amahoro rya Nyakinama ; 2010-2012 ayobora Ishuri rya gisirikare rya Gako maze mu 2012 agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Maj. Gen. Kamanzi Mushyo

Yakoze kandi amahugurwa atandukanye nko mu Bushinwa, aya ba commander bo ku rwego rwo hejuru rwa gisirikare muri Nigeria no mu ishuri ryigisha iby’Intambara, National Defence University, riri i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8 mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8...

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na...

’ IGISWAHILI ’ Kunyungu z’Umunyarwanda

’ IGISWAHILI ’ Kunyungu z’Umunyarwanda

Abafana ba Nikuze wo muri “City Maid” bahura na we bagaturika bakarira

Abafana ba Nikuze wo muri “City Maid” bahura na we bagaturika...

# YouthConnect Africa : Akon yabwiye Urubyiruko ko u Rwanda rumutera ishema ryo kwitwa Umunyafurika

# YouthConnect Africa : Akon yabwiye Urubyiruko ko u Rwanda rumutera ishema...

NEW POSTS
Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...