LATEST NEWS
MURI AFURIKA
M23 iri mu myiteguro yo kwitabira ibiganiro na Kabila nk’ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi
Publish Date: lundi 14 décembre 2015
VISITS :900
By Admin

Umutwe wingabo zitandukanije nubutegetsi M23 wahiritswe ningabo za congo mu kwezi k’ugushyingo umwaka wa 2013 ukaza guhungira mu gihugu cy’ Ubugande no mu Rwanda ubu uritegura kuzagira uruhare mu biganiro by’igihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo bizaba biyobowe na Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya congo (RDC) Joseph Kabila, wemereye ibiro ntaramakauru by’ Ubushinwa Xinhua, ko Jean Marie Runiga , ari umwe muri izo ngabo za kera zitandukanije n’ubutegetsi nyuma akaza guhungira mu Rwanda .

Runiga yagize ati : « dushyigikiye kugira uruhare mu biganiro by’igihugu , ibitekerezo byacu byavuyemo ishyaka tugendeye ku masezerano y’i nairobi asaba umutwe wa M23 kwibumbira mu ishyaka , »

Yongeyeho ati : « twaremye ishyaka ryitwa ubumwe bugamije umukiro w’abaturage(Alliance Pour le Salut du Peuple (ASP), kandi iyo dosiye iri muri minisiteri y’imbere mu gihugu, »

Rugina kandi yatsindagiye ko ishyaka rye ASP rifite abanyamuryango i Kinshasa bagendera ku bitekerezo bazanavugira mu ruhame mu biganiro ku rwego rw’igihugu bigamije gukemura ibibazo bijyanye n’ingengabihe y’amatora, dosiye igenga amatora ndetse no gushyiraho abazaba bahagarariye amatora, kugena ingengo y’imari/ingunga y’amatora, kugena umutekano mu matora batanibagiwe ibindi bibazo bigendanye no guhunguka kw’impunzi z’abanya congo bari mu bihugu bituranye na congo n’ikindi kigendanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’iNairobi.

Nk’uko kandi M. Rugina abigarutseho, ishyaka ASP risobanurwa nk’ishyaka ritavugarumwe na reta rikorera hanze y’igihugu ariko rizashobora mu minsi mike kuba ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ry’imbere mu gihugu kandi rikazaba rifite icyicaro i kinshasa. Uyu mutwe wa M23 wakomotse ku myigaragambyo w’abahoze ari abatutsi bigaragambije bakiyita abaturage bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda( rwandophones) b’abanya congo nyuma bakaza kwinjira mu ngabo za RDC(FARDC)mu mwaka wa 2009.

J M.Runiga umuyobozi wa M23

Umutwe wa M23 wasfashe igice kinini cya Rusthuru mu mezi 18, banategeka umujyi wa Goma ( mu majyaruguru ya kivu) mu minsi 10 mu kwezi kw’ukuboza umwaka wa 2012. Guverinoma ysa repubulika iharanira demokarasi ya congo ndetse n’itsinda ry’impuguke ry’umuryango w’abibumbye baregaga u Rwanda na Uganda, ibihugu bituranye na congo gutera inkunga uyu mutwqe wa M23 wigumuye ku butegetsi bwa congo.

Ni Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa, Xinhua

Elias hakizimana

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umusirikare mukuru w’u Burundi yatawe muri yombi ashinjwa guhungabanya umutakno w’igihugu

Umusirikare mukuru w’u Burundi yatawe muri yombi ashinjwa guhungabanya...

Kinshasa : Perezida Kabila yagize Samy Badibanga Minisitiri w’Intebe

Kinshasa : Perezida Kabila yagize Samy Badibanga Minisitiri...

Maroc : Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ku mihindagurikire y’ikirere

Maroc : Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ku...

Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

Perezida Museveni yahagurukiye abarimu ba Makerere bigaragambije bigatuma Kaminuza ifungwa

Perezida Museveni yahagurukiye abarimu ba Makerere bigaragambije bigatuma...

NEW POSTS
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

3-12-2016

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20...

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

2-12-2016

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO...

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

30-11-2016

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside...

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

30-11-2016

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze...

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

29-11-2016

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda...

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

28-11-2016

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

25-11-2016

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

25-11-2016

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege...