LATEST NEWS
MURI AFURIKA
M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku butaka bwa Congo
Publish Date: lundi 16 janvier 2017
VISITS :3792
By Admin

Abayobozi b’igihugu cya Congo bamenyesheje kuri iki cyumweru dushoje tariki ya 15 Mutarama 2017 ko abarwanyi bagera kuri 200 ba M23 binjiye ku butaka bwa Congo bavuye mu gihugu cya Uganda aho bari barahungiye nyuma yo gutsindwa mu 2013.

Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko abarwanyi ba M23 bari mu byiciro 2 mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 bambutse umupaka bavuye muri Uganda bafata agace kitwa Ishasha kari muri territoire ya Rutsuru mu birometero bikabakaba 155 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru.

Lambert Mende yakomeje yibaza ukuntu ngo igihugu cy’abaturanyi nka Uganda cyareka abantu gicumbikiye mu nkambi z’impunzi bagatera igihugu cya Congo. Akomeza avuga ko kandi ubu imirwano yatangiye hagati y’abo bateye n’ingabo za Congo (FARDC) kuko ngo Congo ntabwo yakwemera ko hagira uwinjira ku butaka bwayo yitwaje intwaro nta ruhushya abifitiye.

Gouverneur wa Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku we aremeza ko intambara nshya irimo gutegurirwa muri Uganda n’abahoze muri M23. Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.


Julien Paluku aremeza ko ngo Sultan Makenga n’abandi basirikare bakuru ba M23 batorotse aho bari barindiwe n’abayobozi ba Uganda berekeza ahitwa Bunagana hari ku mupaka wa Uganda na Congo mu birometero 70 uvuye mu mujyi wa Goma.

Cyiza D.

IBITEKEREZO
kigingi

Congo se yo yakwataste Uganda ikavuga ko ikurikiranyeyo abahungabanya umutekano wayo,kontagihe Congo itazambye.Congo NATO niyatake ibiba bibe.

Rutikanga

Nonese umuntu nka Lambert Mende ntanisoni ngo M23 yinjiye muri Congo. Ese ntabasirikare barinda imipaka ya Congo ? Iyo nimitwe baba batuzanaho kabisa.

David sabbath

Njye ndumva imirwano mishya igiye kubura kuko kabila yanze gushyira mu bikorwa amasezerano yasinjywe 23.3.2009 ubwo rero ni umuriro uri bukore, erega nta wishimira ubuhunzi Imyaka yose tumaze mu buhunzi iherezo tuzataha byange bikunze.

Sharangabo

Bigomba kuba aribinyoma.Bibaye impamo byaba biri muri gahunda yo gufasha KABILA gukomeza gutegeka Kongo.Bikaburizamwo amasezerano asaba Kabila kuva ku butegetsi mu mpera zuyu mwaka.Ku mukuraho. pressure imuriho muri iyi minsi.Intambara I deviatinga byose.... Mbese kuki M23 yaba yararindiriye iki gihe Kyose ? Nizere ko KABILA azabahemba neza niba aribyo

MUBAREKE Barabona

Uwabajajanze ntaho yagiye bazagira ngo ni urubura rubagwiriye. Uganda nawe ugushije ishano da !!!!!!! Si nkubeshya kuko nikera ushora intambara z'urudaca..... Mu bindi bihugu bituranyi

MUBAREKE Barabona

Uwabajajanze ntaho yagiye bazagira ngo ni urubura rubagwiriye. Uganda nawe ugushije ishano da !!!!!!! Si nkubeshya kuko nikera ushora intambara z'urudaca..... Mu bindi bihugu bituranyi

mende

barasubiriye kandi baramenye ntibazavuge urwanda


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barahungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barahungiyeyo kubera ibyaha...

M23 yakozanyijeho na FARDC hicwa umusirikare 1

M23 yakozanyijeho na FARDC hicwa umusirikare 1

I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro bibera Arusha

I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro...

Icyamamare mu mibyinire Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda ibyara

Icyamamare mu mibyinire Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda...

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...