LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Magufuli arayobora umuhango wo gusinyisha Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya wa EAC
Publish Date: vendredi 15 avril 2016
VISITS :1259
By Admin

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, arayobora ibirori byo gusinyisha Sudani y’Epfo, nk’igihugu cya gatandatu kigize Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.

Uyu muhango urabera Dar es Salaam muri Tanzania aho Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir ari buwitabire.

Mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, yabaye tariki ya 2 Werurwe 2016, nibwo Sudani y’Epfo yemerewe kuba umunyamuryango mushya.

Kugeza ubu ibihugu bigize uyu muryango bibaye bitandatu, n’abaturage barenga miliyoni 162.

Sudani y’Epfo yasabye kuba umunyamuryango wa EAC nyuma yo kubona ubwigenge muri Nyakanga 2011, gusa ubusabe bwayo bwakomeje kudahabwa agaciro gakomeye kubera umutekano muke warangwaga muri iki gihugu, n’ibindi bibazo bikomeje kuyogoza iki gihugu kuva mu mwaka wa 2013.

Bamwe mu barwanya ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo, bo banenze kuba iki gihugu cyaremeye kujya muri uyu muryango.

Aha ni mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu yabereye muri Tanzania, ubwo Sudani y’Epfo yemererwaga kuba umunyamuryango wa gatandatu (Ifoto/ububiko)

Abarwanya iki cyemezo bavuga ko ibihugu bisanzwe bigize uyu muryango, bigiye kugira iki gihugu isoko ryabyo cy’ubucuruzi, cyane ko cyo kikirimo kwiyubaka, ndetse ngo kikaba kidafite ibicuruzwa kizajyana muri ibihugu mu buryo bw’ubucuruzi.

Hejuru ya 80% by’ubukungu bwa Sudani y’Epfo, bushingiye kuri peterori.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abarundi basaga 40 bakekwaho ibikorwa by’ubutasi birukanwe mu Rwanda

Abarundi basaga 40 bakekwaho ibikorwa by’ubutasi birukanwe mu...

Umukwabu muri Kaminuza y’u Burundi, abasaga 90 batawe muri yombi

Umukwabu muri Kaminuza y’u Burundi, abasaga 90 batawe muri yombi

CHAN2018 : Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

CHAN2018 : Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

’ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ’- Perezida Kagame

’ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ’- Perezida Kagame

Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya AU

Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...