LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Magufuli yarahiriye kuyobora Tanzanian Lowassa arahirira kutazemera intsinzi ye
Publish Date: vendredi 6 novembre 2015
VISITS :645
By Admin

Ejo tariki 5/11/2015 nibwo John Pombe Josepf Magufuli yarahiye ku mugaragaro kuba perezida wa gatanu wa Tanzania, imihango yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagrera ku munani harimo na Perezida Paul Kagame.

Mu matora kuri uwo mwanya w’umukuru w’igihugu cya Tanzania yabaye tariki 25 z’ukwezi gushize harimo abakandida Perezida bagera kuri batanu ariko abari bahanganye nya guhangana ari Magufuli wa CCM na Edward Lowassa wa CHADEMA, akaba yari anashyigikiwe n’andi mashyaka akomeye muri opozisiyo yari yibumbiye mu cyiswe UKAWA !

Nyuma y’ibarura ry’amajwi komisiyo y’amatora (NEC) yaje gutangaza yuko Magufuli ariwe watsindiye uwo mwanya n’amajwi 58 % naho Lowassa abona akabakaba 40 %. Lowassa kimwe na bagenzibe muri UKAWA banze kwemera ibyo byatangajwe na NEC, bavuga yuko NEC yibiye amajwi umukandida wa CCM ngo naho ubundi Lowassa ariwe watsinze ato matora !

Ku munsi w’irahira rya Magufuli abo ba Lowassa bahamagariye abayoboke babo gutangira imyigaragambyo bamagana irahizwa rya Magufuli. Lowassa yasabaga abantu gukomeza bigaragambya kugeza igihe NEC izatangariza yuko ariwe watsinze amatora. Bifuzaga yuko iyo myigaragambyo itangirira mu murwa muku Dar ea Salaa, ariko ubuyobozi bwa polisi butegeka yuko iyo myigaragambyo itemewe ngo kuko abayiteguye batavuze igihe izarangirira n’aho yagombaga gutangirira no kurangirira !

Imyigaragambyo yaburijwemo ariko Lowassa aracyakomeje avuga yuko atemera intsinzi ya Magufuli, avuga yuko ashyizwe ku butegetsi mu buryo budatandukanye na kudeta ! Magufuli we ariko ubu yitangiriye manda y’imyaka itanu, Lowassa yabyemera cyangwa atabyemera !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

’Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u Rwanda

’Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u...

Uko mu bihugu bigize EAC Uganda n’u Burundi byahinduranyije ubutegetsi kenshi kurusha ibindi

Uko mu bihugu bigize EAC Uganda n’u Burundi byahinduranyije ubutegetsi...

CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo icyuho

CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo...

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...