LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Misiri : Nta Bimenyetso biragaragaza ko Metrojet yahanuwe n’igisasu
Publish Date: mardi 15 décembre 2015
VISITS :368
By Admin

Igihugu cya Misiri kiravuga ko ibyavuye mu iperereza ryabo rya mbere bigaragaza ko nta bimenyetso simusiga byemeza ko ihanurwa ry’indenge Metrojet y’Uburusiya ryatewe n’igikorwa cy’iterabwoba.

Indege y’ikigo cy’ubucuruzi Metrojet cyo mu Burusiya yahitanye abantu 224 mu mpera z’ukwezi kwa cumi mu kigobe cya Sinai mu Misiri. Itangazo ry’ibiro bishinzwe indenge za gisivili muri Misiri rivuga ko iperereza ryabo rikomeje, ariko kugeza ubu nta cyerekana ko iyo ndege yahanuwe n’ibyihebe.

Uburusiya n’ibihugu byo mu burengerazuba byo bivuga ko iyo ndege yahanuwe n’igisasu cyayitezweho mbere yuko ihaguruka. Umutwe w’intagondwa wa Islamic State wigambye icyo gitero ubwo wasohoraga ifoto igaragaza igisasu gishobora kuba cyarakoreshejwe guhanura iiyo ndege.

Uwo mutwe wavuze ko wagabye icyo gitero mu rwego rwo kwihimura k’Uburusiya kuko bukomeje kugaba ibitero by’indege kuri uwo mutwe mu gihugu cya Syria.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
M23 yakozanyijeho na FARDC hicwa umusirikare 1

M23 yakozanyijeho na FARDC hicwa umusirikare 1

I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro bibera Arusha

I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro...

Icyamamare mu mibyinire Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda ibyara

Icyamamare mu mibyinire Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda...

Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika...

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi