LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Mu burundi : Abagabo babiri bigeze kuyobora u Burundi bashobora guhitanwa na Nkurunziza mu minsi yavuba
Publish Date: mardi 16 février 2016
VISITS :3835
By Admin

Kwivuguruza kwa hato na hato kuri Agathon Rwasa umaze igihe atizewe na bagenzibe muri opozisiyo y’u Burundi, kubera yuko yishyize mu kwaha kwa Perezida Petero Nkurunziza, bifite icyo bihatse ! Agathon Rwasa ejo yatangaje amagambo agaragaza yuko ashobora kuba atangiye kwicuza !

Nyuma y’aho CNN-FDD itangarije yuko Nkurunziza azayibera kandida Perezida, amashyaka yo muri opozisiyo harimo na FNL ya Agathon Rwasa yamaganye icyo cyemezo anavuga yuko atazitabira ayo matora kuko banavugaga yuko yategurwaga mu buryo bufifitse !

Ayo mashyaka koko, na FNL ya Rwasa irimo, ntabwo yitabiriye ayo matora ariko biza gutangaza ubutegetsi bwa Nkurunziza buhaye amwe muri ayo mashyaka imyanya mu nteko nshingamategeko kandi atarigeze ayikorera.

Ayo mashyaka yahawe intebe munteko kandi atarigeze ajya mu matora ni UPRONA igice cya Charles Nditije na FNL ya Rwasa wanahise agirwa visi perezida wa kabiri mu nteko nshingamategeko. UPRONA ya Nditije yo yanze gufata iyo myanya, opozisiyo isaba na FNL kwanga kuyifata ariko Rwasa avunira ibiti mu matwi.

Guhera icyo gihe Rwasa yararuciye ararumira ntanamagane ubwicanyi ubutegetsi bwa Nkurunziza bakoreye aba FNL be n’ubwakorerwaga abaturage, cyane abagaragazaga yuko batavuga rumwe nawe.

Ejo ariko Rwasa yavuze amagambo agomba kuba atarashimishije Nkurunziza, bivugwa yuko yamuhaye miliyari enye z’Amarundi ngo yemere kujya muri leta bigaragare yuko na opozisiyo iri mu butegetsi.

Rwasa yabwiye ijwi rya Amerika yuko leta y’u Burundi igomba kugirana imishyikirano na buri wese, harimo n’abashinjwa kuba barashatse gukora kudeta mu kwa kane umwaka ushize.

Ubutegetsi bwa Nkurunziza bwo bwakomeje kuvuga yuko budashobora gushyikirana n’abantu nk’abo. Rwasa we akavuga yuko udashyikiranye nabo uba ubahaye uburenganzira bwo ku kurwanya bakoresheje buri kintu cyose gishobotse.

Abarundi b’impunzi twaganiriye nabo hano muri Kigali bavuga yuko ayo magambo ya Rwasa ashimishije mu matwi ya opozisiyo ariko ashobora kuba yatuma Nkurunziza amuhitana.

Abandi bavuga yuko bashobora guhitanwa na Nkurunziza nk’uko yahitanye Col.Bikomagu ni abagabo babiri bigeze kuyobora u Burundi kubera ibyo basabye abagize akanama k’umutekano ka LONI ubwo baherutse mu Burundi.

Agathon Rwasa, Perezida Peter Nkurunziza, Domitien Ndayizeye na Jean Baptiste Bagaza

Abo ni Jean Baptiste Bagaza wategetse icyo gihugu hagati y’umwaka 1976- 1987, Domitien Ndayizeye wategetse hagati ya 2003 na 2005. Abo bagabo bombi babwiye abo bagize akanama k’umutekano ka LONI yuko nihatoherezwa ingabo mpuzamahanga zo kubungabunga umutekano, u Burundi bushobora kuzaba nk’u Rwanda mu 1994. Amagambo nk’ayo Nkurunziza ayangana n’uyavuze.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ushinjwa kugambanira Igihugu yarekuwe

Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ushinjwa kugambanira...

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ – Perezida Kagame

’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ –...

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...