LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Mu kurangiza gusenya Top Tower nta wakomeretse cyangwa ngo ahasize ubuzima nkuko byatangajwe n’uhagarariye EU mu Rwanda
Publish Date: lundi 24 juillet 2017
VISITS :1833
By Admin

Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali utanze itegeko ryo gusenya umuturirwa uzwi nka Hotel Top Tower uherereye mu Karere ka Gasabo iruhande rwa KBC , ngo mukurangiza kuyisenya nta muntu umwe mu bayisenyaga wahasize ubuzima ndetse n’Igikuta cy’Inyubako ikoreramo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nticyasenyutse nkuko byatangajwe na Michael Ryan, hagarariye umuryango wa EU mu Rwanda.

Aya makuru y’Isenyuka ry’igikuta cy’inyubako ya EU no kuba iyi nyubako yaba yahitanye umuntu umwe byakwirakwijwe n’uhagarariye uyu muryango mu Rwanda ,Machael Ryan. Nyamara aya makuru n’ikinyoma nkuko Bruno, umuvugizi w’umujyi wa Kigali yabitangarije Rushyashya.net, Bruno yagize ati : "Abo arimo kubibwira abereke aho byabereye, ikindi uretse n’uwo avuga wapfuye ntanuwakomeretse mugihe iyo nyubako yageraga hasi, ibikorwa byo kuyigusha byagenze neza nkuko twabyifuzaga".

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter ,Michael Ryan akaba yavuze ko irangizwa ry’isenywa rya Top Tower habaye isanganya igikuta cy’inyubako ya EU kigasenyuka ndetse n’umukozi umwe akahasiga ubuzima.

Nyuma kandi Ambasaderi wa EU mu Rwanda yaje kuvuguruzwa na Ministiri w’ubutabera, Hon Johnston Busingye, nawe abicishije kuri Twitter.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko urukuta ruvugwaho guhitana umuntu rwaguye mu cyumweru gishize kandi nta muntu rwishe cyangwa ngo akomereke.

Abantu benshi banditse k’urukuta rwa Ambasaderi bamunenga kubyo yatangaje byagaragaye ko nta kuri kurimo ndetse bananenga ibyo yandika nk’umunyacyubahiro uhagarariye EU mu Rwanda.

Tubibutse ko uyu Ambasaderi aherutse kunengwa bikomeye ubwo yasabwe kureka kwivanga muri politiki y’u Rwanda. Reba iyo nkuru hano

Ubwanditsi

IBITEKEREZO
kuor

hhhhhhhh ni babandi tu,buriy'abazungu ntimubazi mu mission yabo haba harimo n'ama virus, ahubwo buriya yabuz'acisha ayo matindi y'ama virus bazamukurikiranire hafi

antoine

Ariko uwo Michael Ryan asigaye ntakazi afite kugukora aho ibinyoma nibyo asigaye avuga.Mu minsi yashize yavuze kubyamatora.None ageze aho ibyisenya byiriya hotel akaga nakumirwa.

qween

uyu mugabo ni gatumwa


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere...

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga...

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza...

Angola : Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos atazitabira

Angola : Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...