LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Mu muhezo Perezida Kagame yahuriye i Rubavu na Perezida Kabila ( Yavuguruwe )
Publish Date: vendredi 12 août 2016
VISITS :2279
By Admin

Ahagana saa tanu n’igice zo kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasesekaye i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba aho yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Uyu mubonano wa Perezida Kagame na Perezida Kabila wabereye mu muhezo kuko nta tangazamakuru ryemerewe kuhagera.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda ‘Urugwiro’ byatangaje kuri Twitter ko muri ibi biganiro, ba Perezida bombi bibanda cyane ku mibanire y’ibihugu byombi, n’imikoranire y’akarere ibihugu byombi biherereyemo (regional cooperation).

Gahunda nk’iyi hagati y’abakuru b’ibihugu byombi yaherukaga tariki 6 Kanama 2009 i Goma aho Kagame yagaragaye agenda ku maguru asuhuza abaturage b’aho yanyuraga !

Ntabwo ari ubwa mbere Perezida Kabila akora ingendo nk’izo zo guhura n’abakuru b’ibihugu bituranyi kuko aherutse guhurira na Perezida Yoweri Kaguta Museveni
i Kasese muri Uganda aho bagiranye ibiganiro bitatangajwe.

Ingendo nk’izo za Kabila zije mu gihe ari mu bibazo bitoroshye muri politike. Mu kwa cumi na kumwe uyu mwaka nibwo hateganyijwe amatora ya perezida muri icyo gihugu ariko komisiyo y’amatora (CENI ) yarangije gutangaza yuko ayo matora ashobora kutazaba ngo kuko nta mafaranga ahari yo gufasha ngo akorwe.



Umutekano wari wakajijwe k’umupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

Ku byerekeranye n’amatora kandi muri DRC ni uko ubu nta rutonde ruhari rw’abemerewe gutora, mbega nta rutonde rw’itora ruhari ubu bakaba aribwo batangiye kurukora. Abashishozi bakavuga yuko iryo korwa ry’urwo rutonde kimwe no kuba nta mafaranga yo gukoresha mu matora bishobora gutuma Kabila aguma ku butegetsi nibura indi myaka itatu.

Ibi bishobora kuzana imvururu muri icyo gihugu, bikaba bishoboka yuko Kabila aribyo aza Kuganiraho na Kagame nk’uko binashoboka yuko ahanini ari nabyo yaganiriyeho na Museveni n’ubwo banavuze ku bahoze ari abarwanyi ba M23 bahungiye muri Uganda nyuma yokumeneshwa n’ingabo nyafurika zari ziyobowe na Tanzania !

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
AMANI

KUNYOHEREZA AMAKURUYOSE Y,ISI

Brad

Muribuka mumisi ishize hano kuri rushyashya umukozi w' Imana wo muri Niger avuga ibintu 10 Imana yamwereste harimo na Congo ? ngibyo byasohoye nibindi bizaza Imana ihabwe icyubahiro .

kalisa

Iteka nshimishwa nuko uwo byakomereye wese abiyambaza twishimiye guhura kwanyu twizeye ko hahinduka byinshi byiza


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abayobozi babiri b’uburezi mu karere bafunzwe bakurikiranyweho amakosa mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu

Abayobozi babiri b’uburezi mu karere bafunzwe bakurikiranyweho amakosa mu...

Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi

Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya...

Me Bernard NTAGANDA yaraye asohowe ikubagahu n’aba Sécurité ba TOPSEC.

Me Bernard NTAGANDA yaraye asohowe ikubagahu n’aba Sécurité ba...

Me NTAGANDA Bernard yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kurugaga rw’Abavoka

Me NTAGANDA Bernard yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kurugaga...

’Abantu bafite umutima ucagase ‘halfhearted’ cyangwa n’abatagira umutima ‘heartless’ nta kintu bageraho’- Kagame

’Abantu bafite umutima ucagase ‘halfhearted’ cyangwa n’abatagira umutima...

NEW POSTS
# Umwiherero : ’Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ’, uri gusenya ikiduhuriza hamwe- Kagame [ VIDEO ]

1er-03-2017

# Umwiherero : ’Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ’, uri...

Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana

28-02-2017

Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu...

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...