LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Muri Tanzania ejo hashobora kumeneka amaraso
Publish Date: jeudi 1er septembre 2016
VISITS :4098
By Admin

Muri Tanzania ejo hateganijwe kuba imyigaragambyo usanga ishobora kuzamenekerwamo amaraso niba hagati ya leta na opozisiyo nta ruhande ruzemera kuva ku izima !

Ishyaka rikomeye cyane kurusha ayandi muri opozisiyo ya Tanzania (CHADEMA) rivuga yuko nta kabuza ejo (01/09/2016) rizakoresha imyigaragambyo, mu gihugu hose, yo kwamagana icyo yita imitegekere y’igitugu ya Perezida John Pombe Magufuli.

Polisi muri Tanzania yanze gutanga uruhushya ngo iyo myigaragambyo ikorwe ariko abo muri CHADEMA n’abandi bari kumwe mu ihuriro bise “Umoja wa Kupinga Udikteta Tanzania (UKUTA) bakavuga yuko nubwo bimwe uruhusa byanze bikunze iyo myigaragambyo izaba, bagahamagarira abantu bose kuzayitabira ku bwinshi ngo kuko ari uburenganzira bwabo bahabwa n’itegekonshinga !

Uko bigaragara n’uko iyo myigaragambyo izaba kandi na polisi izagerageza kuyiburizamo kuko yarangije kuyita igikorwa cya CHADEMA cyo guhungabanya umutekano. Umukuru wa Polisi mu mujyi wa Dar es Salaam, Paul Makonda, ejo yahaye amabwiriza abapolisi yuko nibabona akantu kose kahungabanya umutekano muri iyo myigaragabyo bazakubite buri wese nta mbabazi !

Inspector General of Police (IGP), Ernest Mangu.

Ayo mabwiriza y’uwo muyobozi wa polisi ni ukorosora uwabyukaga kuko mu minsi mike ishize hari abapolisi bishwe bikavuga yuko bagomba kuba barishwe n’abo bo muri UKUTA. polisi rero ishobora kuba izaba ibonye ko kuzabomora urwo rukuta umunsi wejo !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...