LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ngoma : Abaturage bahaye Polisi amakuru y’ahahishe imifuka itandatu y’urumogi
Publish Date: lundi 7 août 2017
VISITS :199
By Admin

Abatuye akagari ka Giseri, ko mu murenge wa Gashanda, mu karere ka Ngoma, ku itariki 2 Kanama uyu mwaka babonye imifuka itandatu y’urumogi ihishe mu ishyamba riri muri aka gace hafi y’umuhanda babimenyesha Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe yavuze ko hakekwa ko abaruhahishe babitewe nuko bwabakereyeho ubwo bari barupakiye bagahitamo kuruhisha aho hantu kugira ngo baze kuruhakura bwije.

Yagize ati,"Ababimenyesheje Polisi bavuze ko mu ijoro ry’uwo munsi bumvise moto zihindira hafi y’aho urwo rumogi rwari ruhishe ; bagakeka ko ari iz’abaruhishaga muri iryo shyamba. Abo baturage bagize amakenga y’ibyaberaga aho hantu ; maze bigeze mu rukerera bajya kureba ibyahakorerwaga ; maze bahasanga iyo mifuka itandatu y’urumogi ; bahita babimenyesha Polisi."

IP Dusabe yavuze ko urwo rumogi rubitse kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abaruhahishe.

Yashimye abatanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa agira ati,"Icya mbere Polisi ibashimira ni ukuba baragize amakenga y’ibyaberaga aho hantu ndetse bakahajya kugira ngo barebe niba nta kibi cyahakorerwaga. Ikindi ni uko bihutiye gutanga amakuru y’uko basanze urumogi aho hantu. Ibi bikwiye kubera abandi urugero ; bityo twese dufatanye kurwanya iyinjizwa ry’urumogi n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu, itundwa, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo."

Yasabye buri wese wamenya abahishe urwo rumogi aho hantu n’aho baherereye kubimenyesha Polisi kugira ngo bafatwe bakorerwe dosiye .

Yagiriye inama abinjiza urumogi n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu, ababitunda, ababikoresha n’ababicuruza kubihagarika bataragerwaho n’ingaruka zo kubikora zirimo gufungwa, uburwayi, igihombo, gucibwa ihazabu no kubatera gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina no gusambanya abana.

IP Dusabe yibukije ko gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaa kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere...

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga...

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza...

Angola : Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos atazitabira

Angola : Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...