LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ni iki gituma Abasilikare b’u Rwanda bari muri Repubulika ya Central Africa birasa
Publish Date: mercredi 25 novembre 2015
VISITS :2622
By Admin

Amakuru akomeje gucicikana aravuga ko nanone undi musilikare w’u Rwanda wari mubutumwa bw’amahoro i Bangui muri Repubulika ya Central Africa nawe yapfuye yirashe, ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2015 .

Itangazo minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa 23 Ugushyingo, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zibabajwe no kumenyesha urupfu rw’umusirikare Pte Ngabo Jean Claude wirashe kuri iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2015 i Bangui muri Repubulika ya Central Africa.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, rikomeza rivuga ko Igisirikare cy’u Rwanda,RDF, gifatanije na MINUSCA bari gukora iperereza ku mpamvu y’uru rupfu. Umuryango we ukaba wamaze kubimenyeshwa.

Iri tangazo rikaba risoza rivuga ko RDF yihanganishije Umuryango wa Pte Ngabo.

RDF mu kwambura abaturage ibikoresho by’ubwicanyi

Tubibutse ko mu kwezi kwa munani nabwo umwe mu ngabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Centrafrica nawe yarashe bagenzi be, batanu muri bo bakitaba Imana nawe akirasa.

Nyuma byaje kuvugwa ko ngo impamvu yabimuteye ngo ari uko yabonaga ngo badatabara Abayisilamu bakicwa bareba.

Turacyacukumbura ngo tumenye impamvu nyayo yatumye Pte Ngabo, yirasa.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Marcel

Hi

Samantha Lindsay

Ubwo Se Uko Umutwe Wiyi Nkuru Uvuga Nibyo Wanditse Naringizengo Hamenyekanye Impamvu Naho Kuri Uriya Wirashe Yishe 5 Nikinyoma Kuko Mungabo Zacu Nta Ideology Ya IS Izirimo Nuko Yari Yasenyewe Inzu Inaha Ikigari Yabyumva Agasara Ibyo Byuko Abayislamu Badatabarwa Sibyo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika...

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi icyizere kirahari

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi...

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa...

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za M23

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...