LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Nkurunziza yagize icyo avuga ku Rwanda na Kagame
Publish Date: samedi 2 janvier 2016
VISITS :2500
By Admin

Perezida Pierre Nkurunziza yemeza ko u Burundi butifuza umubano mubi n’u Rwanda ndetse ko nta kibazo afitanye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2015 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba radiyo zitandukanye zumvikana mu Burundi nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu w’u Burundi.

Aho yahuriye n’amanyamakuru mu gace ka Gitega, Nkurunziza, mu magambo ye bwite, yagize ati “Nta kabi na kamwe kazova mu Burundi kaja kubanganira n’u Rwanda. Abanyarwanda ni ababanyi dusangiye vyinshi, amata… Nta mubano mubi twifuza. Umubanyi ni we muryango, ararivumereye nta mubano mubi dushaka ku Rwanda dutegerezwa kubana neza.”

Ubwo umunyamakuru yamubaza kuri Perezida Kagame, Nkurunziza yijeje ko nta kibazo gihari hagati ye na Perezida Kagame, ahubwo ngo ntawema kumusengera nk’umuyobozi washyizweho n’Imana.

Muri iki kiganiro kandi Perezida Nkurunziza yemeje nta kibazo cy’ubwoko kiri mu Burundi ashimangira ko umukoloni w’Umubiligi ari we wazanye amoko mu Burundi kugira ngo abone uko ategeka abantu bafite umwiryane.

Perezida Pierre Nkurunziza

Yagarutse kandi ku ngabo zishinzwe kubungabunga amahoro z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika zishobora koherezwa muri iki gihugu, aho yagize ati “Abarundi n’u Burundi ntidukeneye ibigwanisho, dukeneye iterambere.” Ashimangira ko nta ngabo z’amahanga zikenewe ku butaka bw’u Burundi kuko nta mpande zishyamiranye.

Nkurunziza yabajijwe niba hari iperereza ryakozwe ku batwitse amaradiyo mu gihe cy’imvururu, maze avuga ko “amaradio yaturiwe n’abashatse guhirika ubutegetsi, ahubwo ni ukubahiga aho bari hose ngo bahanwe.”

Yasabye abashatse kumuhirika ku butegetsi ko bataha bakaburana nk’abagabo ndetse bagasaba imbabazi.

Abarundi batandukanye bagiye bakwirakwiza ibivugirwa mu kiganiro Perezida wabo yagiranaga n’abanyamakuru, babinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bakoresheje hashtag yitwa #Ikiyago.

Ni ubwa mbere Perezida Nkurunziza akoresheje ikiganiro n’abanyamakuru kuva imvururu zatangira muri Mata uyu mwaka aho yanahaye rugari Abarundi bagahamagara bakamubaza ibibazo ku murongo wa telefone.

Yabijeje ko nta kibazo cy’ingengo y’imali u Burundi buzagira, ati “dufite inshuti, bamwe nibagenda, abandi bazaza.”

Abanyamakuru mukiganiro na Perezida Nkurunziza


Abarundi barenga ibihumbi 100 bamaze guhunga ibibera mu gihugu cyabo kuva muri Mata uyu mwaka, aho abasaga ibihumbi 70 bahungiye mu Rwanda, abandi bahungira muri Tanzania n’ahandi.

Imvururu zo mu Burundi zatangiye ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora u Burundi manda ya gatatu ; ibintu bitavuzwe rumwe n’abantu banyuranye muri iki gihugu bamushinjaga guhonyora Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ndetse n’amasezerano ya Arusha.

Source : izuba Rirashe

IBITEKEREZO
Irebe Ester

@Nkaka, Uti"His Exellency amwigireho ?Nkurunziza niwe yiyandagaje,kandi nanubu agikomeza, Ese ngo ni Umukristo ?Niyihe Mana asenga ?Ni Kiranga kimwe k'Ingozi aho avuka,niyo mana yirirwa aterekereza amaraso y'Abarundi. Niba ubona ko iyaba n'abandi bameraga nka Nkurunziza,nukuvuga ko ukwiye kwisuzumisha mu mutwe,nta kigenda.

ntambara enock

Nkaka we urumuswa koko unwise uburyarya nibwo mwemera ngo ashubije Kagame nkumu kirisitu ? koyamaze imimpinja nabagore nabasaza ubwo uramushim'iki Nkurunziza ? Arko wasanga muhwanyije ibikorwa ntawakurenganya iyomudaheruka kumaraso y'abatutsi ntimunyurwa.

Safe

Ngo ntahwema kumusengera nk'umuyobozi washyizweho n'Imana ! This is cleverly full of irony ! A very good politician and diplomat who isn't as careless as the wind !

Togather we can

Nkaka niba yabaga ahagaragara biriya bibera mugihugu cye yari kubihagarika abantu barapfa umunsi kuwundi ntawe ukavuga koko ariko mwabaye mute kuki mwishimira ko abantu bapfa koko ibintu nisi yose izi koko kandi ibona kiriya kiganiro ubona yaragitangiyehe koko niba ibyo uvuga ubizi ariko niko mwabaye ntawabarenganya nukuri pe

kazarama

NKURUNZIZA MAGO ARI INJIJI NKA KAGAME SHA !!!!

Nkaka

Ntibabeshyaga ngo arihisha nta wuzi iyo aba ra ??sha uyu mugabo kabisa azi diplomatie, ahubwo na his excellence amwigireho.Uzi kwandagaza umuntu yarangiza akagusubiza ijambo ryiza ?uba ukozwe n'isoni.nibwo ngiye nakwemera ko Nkurunziza ari umukristo peee.ubundi nabyemeraga nshidikanya.iyaba nabandi bose bameraga nkawe.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi icyizere kirahari

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi...

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa...

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za M23

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za...

Isengesho ryavuzwe na Nyampinga wo muri Kenya mbere y’uko apfa, ryashenguye benshi

Isengesho ryavuzwe na Nyampinga wo muri Kenya mbere y’uko apfa, ryashenguye...

NEW POSTS
RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

13-02-2017

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije

10-02-2017

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas...