LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Nta kintu gifatika Bujumbura yashakiraga Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi
Publish Date: mercredi 18 novembre 2015
VISITS :2758
By Admin

Muri diplomasi isanzwe iyo hajemo agatotsi hagati y’ibihugu bifitanye umubano ushingiye kuri za ambasade hari inzira zitandukanye zikoreshwa, harimo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga guhamagaza ambasaderi w’igihugu bagiranye ikibazo ngo bagire icyo bamusobanuza cyangwa gutumiza ambasaderi wabo muri cyagihugu ngo bagire ibyo bunguranaho ibitekerezo.

Kuva ubutegetsi mu Burundi bwatangira kwica abaturage babo muri Mata uyu mwaka ndetse n’Abanyarwanda muri icyo gihugu bagakomeza guhohoterwa Kigali yakomeje kwirinda kugira icyo ibivugaho, uretse gusa kuvuga yuko bagerageza kurangiza ibibazo mu mahoro !

Mu cyumweru gishize ariko Perezida Paul Kagame ibyo guceceka yabivuyemo na diplomasi ayishyira iruhande anenga cyane ubwicanyi n’urundi rugomo ubutegetsi bwa Nkurunziza bukorera abaturage b’inzirakarengane mu Burundi. Yananenze na Nkurunziza ubwe y’ibaza yuko koko ari umuntu wihaye Imana kuko uwihaye Imana atakora ibibi nka biriya, anavuga yuko Nkurunziza ubu yahisemo no kutazajya aboneka aho abandi bari.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi yatumije ambasaderi w’u Rwanda ngo aze gusobanura kuri ibyo Kagame yavuze kuri Nkurunziza. Ariko ugasanga uwo ambasaderi w’uRwanda yaratumirijwe ubusa kuko amagambo ya Kagame yari asobanutse cyane kuko ubwe yivugiye yuko aho bigeze nta diplomasi ikenewe kubwira Nkurunziza n’abo bafatanyije mu mabi akomeje gukorerwa Abarundi. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Burundi yabonaga ambasaderi w’u Rwanda yari kuza agasobanura ibindi birenze aho ?

Ibi ariko ahari umuntu yanabishyira ku ruhande kuko ambasaderi w’u Rwanda yari yatumirijwe ubusa nawe yari kugenda akababwira ubundi muri cyakindi kitwa diplomasi. Ariko iyo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Burundi iyobowe na Minisitiri Alain Aime Nyamitwe wari waraye avuze yuko Perezida Kagame adafise indero. Mu Kirundi kuvuga ngo umuntu ntafise indero ni igitutsi keruye.

Ambasaderi Rugira Amandin

Umaze gutuka umukuru w’igihugu cyange hanyuma ukantumiza nka ambassaderi utekereza yuko naza muvugana iki ? Uretse n’ibyo kandi amagambo Kagame yavuze ahora avugwa, ndetse n’ubu ( Amerika) Barack Obama yavuze arenze aya Kagame andi aracyavugwa n’ibihugu bitandukanye nk’ Ubudage, Ububiligi, Ubuholandi n’ibindi ariko ntabwo ndumva Bujumbura yatumije ba ambasaderi b’ibyo bihugu mu Burundi ngo baze basobanure kandi nibura byo byarabukupiye n’imfashanyo !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO
minesi

Kuri iyi si ya rurema twari dukwiye kujya ducisha make. Kuyobora igihug ntabwo ari umurimo woroshye kandi gukungwa n'abaturage, abo baturage iyo bagukunze ubwabo nibo baba babizi, ntabwo ari wowe ubivuga.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa...

Burundi : Iperereza ryataye muri yombi abantu barimo n’umugore wa Minisitiri w’ibidukikije wishwe

Burundi : Iperereza ryataye muri yombi abantu barimo n’umugore wa Minisitiri...

Burundi : Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe

Burundi : Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe

Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru wa Noheli

Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...