LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ntabwo u Burundi bwari gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na EU buri mu kato
Publish Date: mercredi 14 septembre 2016
VISITS :1623
By Admin

Igihugu cy’u Burundi giherutse gutangaza yuko kidashobora gusinyana amasezerano y’ubworoherane mu bucuruzi n’ibihugu bigize ubumwe bw’u Bulayi kandi impamvu butanga ugasanga zumvikana kurusha n’izitangwa na Tanzania.

Ibyo bihugu bigize ubumwe bw’u Bulayi (EU) hari ukuntu bikorana n’ibihugu bigize ubumwe bw’ibihugu by’uburasirazuba bwa Afurika (EAC) bikoroherezanya mu by’ubucuruzi aho abo mu bihugu bya EAC byohoreza ibicuruzwa byabyo mu masoko ya EU nta misoro bitanze. Ubwo buhahirane bwitwa EPAs (Economic Partnership Agreements).

Kuva muri 2005 nibwo ibi bihugu bya EAC n’ibya EU byumvikanye yuko amasezerano nk’ayo yasinywa binahana n’itariki ntarengwa, ya 30 uku kwezi kawa cyenda. Ibihugu bigize EAC byagombaga gusinyira ayo masezerano icyarimwe ariko biza kwicamo ibice, aho u Rwanda na Kenya byasinye ayo masezerano mu ntangiriro z’uku kwezi.

Ukuyemo Sudan y’Amajyepfo yinjiye muri EAC ejo bundi, ibindi bihugu bisigaye bitarasinya ayo masezerano ni Uganda, Tanzania n’u Burundi.

Ariko Minisitiri wa Uganda ushinzwe ubucuruzi, Amelia Kyambadde mu mpera z’ukwezi gushize yatangarije Nairobi muri Kenya yuko igihugu cye nacyo cyarangije gufata icyemezo cyo gusinya ayo masezerano, hakaba hasigaye Tanzania n’u Burundi bitanga impamvu zitandukanye ariko iy’u Burundi ikaba yumvikana kurushaho !

Nyuma y’uko u Rwanda na Kenya bisinya ayo masezerano, Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibibazo bya EAC, Leontine Nzeyimana yavuze yuko bo ibyo EPAs bitabareba ngo kuko n’ubundi umuryango w’ibihugu by’u Bulayi (EU) utabemera.

EU koko yakomanyirije ubutegetsi mu Burundi ivuga yuko bwabanza bugakura igihugu mu mwiryane. EU yari yanatangaje yuko itazongera gutera inkunga ingabo nyafurika ziri muri Somalia ngo kubera yuko hariyo n’iz’u Burundi yarangije gukomanyiriza.

Uburundi rero niyo bwari gusinya ayo masezerano ntabwo EU yari kubyemera.
Tanzania yo ivuga yuko itasinya ayo masezerano ngo kubera yuko nta nyungu isangamo, ngo yari ifitemo inyungu Ubwongereza bukiri muri uwo muryango wa EU. Nyamara uko bigaragara n’uko na Tanzania yari ifite inyungu muri iyo gahunda ya EPAs.

Perezida Nkurunziza na Madamu Federica Mogherini ushinzwe ububanyi n’amahanga muri E.U.

Imibare igaragaza yuko Tanzania yoherezaga muri EU ibicuruzwa bifite agaciro kangana na biliyoni 1.18 z’amadolari. Igihugu cy’u Rwanda cyohereza muri iryo soko rya EU ibicuruzwa bifite agaciro kangana na miliyoni z’amadolari 212.1, Uganda ikoherezayo ibingana n’amadolari miliyoni ibihumbi 547 naho Kenya ikoherezayo ibifite agaciro kangana na miliyari 2.47. Igihugu cy’u Burundi cyo cyoherezagayo ubusa busa !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Intore izirusha intambwe ’ Kagame Paul’ yatanze Kandidatire muri Komisiyo y’Amatora

Intore izirusha intambwe ’ Kagame Paul’ yatanze Kandidatire muri Komisiyo...

Gatsibo : Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bari mu maboko ya Polisi

Gatsibo : Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bari...

Tuzatora Paul Kagame 100% kuko yabanishije abanyarwanda-Abasheshe Akanguhe

Tuzatora Paul Kagame 100% kuko yabanishije abanyarwanda-Abasheshe...

Kuri Manda ya II P. Kagame yesheje imihigo yahize mu bikorwa remezo ?

Kuri Manda ya II P. Kagame yesheje imihigo yahize mu bikorwa remezo...

NEW POSTS
Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

12-06-2017

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO...

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera amabuye abanyarwanda baje kwakira Perezida Kagame

12-06-2017

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera...

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

9-06-2017

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame