LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ntibantunganya aravuga ukuri Nkurunziza aribeshya azashyikirana na buri wese
Publish Date: jeudi 10 mars 2016
VISITS :1946
By Admin

Uwabaye Perezida mu Burundi nyuma y’urupfu rwa Cyprien Ntaryamira muri Mata 1994, Syvestre Ntibantungany, avuga yuko Perezida Petero Nkurunziza arushywa n’ubusa agomba kuzashyikirana na buri wese urwanya ubutegetsi bwe.

Ibi Ntibantunganya yabivuze muri iki gitondo, tariki 07/03/2016, kuri VOA aho yanavuze yuko afitiye icyizere Benjamin Mkapa kuba umuhuza mu bibazo by’Abarundi yunganira Perezida Kaguta Museveni wa Uganda benshi babona yuko ibyo by’ubuhuza atari abifitiye umwanya uhagije !

Mkapa niwe wari Perezida wa Tanzania igihe hasinywaga amasezerano ya Arusha ari nayo yatumye Nkurunziza ajya ku butegetsi muri 2005. Ntibantunganya akavuga yuko muri ubwo buhuza Perezida Mkapa azaba akora ibintu azi koko yikurikiraniye iby’ayo masezerano ya Arusha.

Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania niwe muhuza mushya ku bibazo by’Abarundi

Ayo masezerano y’amahoro ya Arusha yagaruye amahoro mu Burundi, ayo mahoro aza kubura muri Mata umwaka ushize Nkurunziza atangaje yuko azongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika kandi yari arangije manda ebyiri ayo masezerano ya Arusha ateganya yuko ari ntarengwa.

Aho ubutegetsi mu burundi buhagaze kuwo buzashyikirana nabo hakomeje gutera urujijo. Mbere Bujumbura yari yaranangiye imishyikirano igomba kuzabera imbere mu gihugu kandi ngo abataragize uruhare mu mvururu za komeje kuranga u Burundi muri uyu mwaka ushize bakaba aribo gusa bazemererwa kuyijyamo.

Ubundi Bujumbura ikavuga yuko naho iyo mishyikirano yabera hanze y’igihugu ariko abagize uruhare muri ya kudeta yapfubye naho bateka ibuye rigashya batakwemerwa kuyijyamo.

Ntibantunganya Sylivestre na Perezida Nkurunziza

Hakaba n’ubwo ubwo butegetsi butangaza yuko noneneho buri wese ashobora kuyijyamo bwacya bukongera bukanangira busubiza hahandi yuko abashatse gukora kudeta cyangwa abayishimiye badashobora kwemererwa kuyijyamo !

Uko kwitwara gutyo kw’abategetsi mu Burundi kugenda bahinduranya amagambo ku bijyanye n’abazemererwa kujya muri iyo mishyikirano nibyo bituma Ntibantunganya avuga yuko Nkurunziza yibeshya agomba kuzashyikirana na buri wese urwanya ubutegetsi bwe. Ibi bisa Nk’ibyo Domicien Ndayizeye nawe yigeze gutangariza kuri iyo radio y’Abanyamerika yuko n’ubusanzwe hadashyikirana abakundana, ngo hashyikirana bafite ibyo bapfa.

Ndayizeye yayoboye u Burundi mu inzibacyuho ya kabiri akaba ariwe wahererekanyije ubutegetsi na Nkurunziza muri 2005. Nk’uko Amasezerano ya Arusha yabiteganyaga inzibacyuho ya mbere yagombaga kuyoborwa n’umututsi ihabwa Petero Buyoya n’aho iya kabiri ikayoborwa n’umuhutu, niko kuyiha Ndayizeye.

Nk’uko Ntibantunganya abivuga Nkurunziza yabishaka cyangwa atabishaka iyo mishyikirano izaba kandi ihuze bose, barimo n’abo avuga yuko bari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi.

Pierre Buyoya na Ntibantunganya Sylvestre

Ibi Nkurunziza ntabwo azabikora ku bushake bwe ahubwo kubera igitutu cy’amahanga nk’uko ahanini ari nacyo cyatumye na Buyoya yemera kujya muri iyo mishyikirano ya Arusha, yasize imukuye ku butegetsi !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa...

Burundi : Iperereza ryataye muri yombi abantu barimo n’umugore wa Minisitiri w’ibidukikije wishwe

Burundi : Iperereza ryataye muri yombi abantu barimo n’umugore wa Minisitiri...

Burundi : Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe

Burundi : Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe

Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru wa Noheli

Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...