LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Nyamasheke : Bernard Makuza yagaragaje ubudasa bwa Kagame
Publish Date: samedi 29 juillet 2017
VISITS :398
By Admin

Bernard Makuza wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ubu akaba ari Perezida wa Sena, akaba adafite umutwe wa Politiki abarizwamo yagaragaje ko Paul Kagame ari umuyobozi udasanzwe u Rwanda rufite, ndetse ko abereye kuzakomeza kuruyobora na nyuma ya manda y’imyaka irindwi iri imbere, igomba gushimangirwa n’ibizava mu itora ryo ku wa 4 Kanama 2017.

Kimwe n’abandi banyarwanda bose Makuza arashima impinduka u Rwanda rwagezeho rubikesha Paul Kagame ati : muri iki gihugu mushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda bwasandaye mu gashyira imbere buri munyarwanda wese ufite igitekerezo cyubaka ati : “ ntusanzwe “, ndahamya neza ko nababazi mukibyiruka mukiri bato mugomba kuba mwari mufite ubudasa.

Icyambere : Ubwo byari bimaze kugaragara ko ubuyobozi bubi bwahejeje umwana w’umunyarwanda ishyanga, mwari mu mashuri muri Amerika kubera uko byari bigenze mu buyobozi bwa FPR, mwaretse ayo mashuri muza kurugamba, byerekanye ko mudatinya urugamba, ahubwo muza murusanga, ntimutinya aho rukomeye, igihe mwahagurukana ibakwe mukerakana ubushobozi, mukerakana gutsinda, ibyo ni ubudasa ntabwo ari ubwuyumunsi, mwahinduye isura y’urugamba, abo mwarwanaga baradagarwa basaba imishyikirano.

Mwemeye imishyikirano kuko mwemereraga munzira y’imishyikirano ibintu bikajya muburyo, ati : ndibuka ubwo FPR, yageraga mu marembo ya Shyorongi, ariko mukemera gusubira inyuma mugakomeza imishyikirano.

1994, ubwo imperuka y’abatutsi yabaga mwatanze amabwiriza yo guhagarika Jenoside birakorwa jenoside irahagarikwa, abanyarwanda turiruhutsa.

Mumaze guhagarika Jenoside ntimwikubiye muhamagara amashyaka, mwemera kugabana ubutegetsi, byerekana ko FPR, yemeraga mu mishyikirano y’ARUSHA mu gihe abandi bayitaga ibipapuro,Ati : muri bike nzi mubijyanye nibya gisirikare narabisomye, ubundi umugaba wingabo niwe utegura urugamba, mwararuteguye, muranaruyobora ninamwe warutsinze, mwararutsinze.

Iyo urugamba rurangiye , uwari uruyoboye niwe uba umukuru w’igihugu, ariko mwebwe mwemeye kurekura muba Visi Perezida w’igihugu. Ibyo ntibisanzwe.

Mwahamagaye amashyaka ya Politiki nanjye nari mpari, harimo n’ababanyapolitiki bashaje banduranya bavugira iyo irwotamasimbi, mwasabye ko harebwa ukundi byagenda, ibyo ntibisanzwe, ibyo ni ubudasanzwe tugombaguha agaciro.
Ibyo mwarabigaragaje nyakubahwa iyo umuntu avuze ngo ntibisanzwe nabwo byaba ari ukubeshya.

1996, mwavuye kubuvisi Perezida tubatorera kuba arimwe muba Perezida wa Repuburika “ Turabashimira ko mwabyemeye.

2000, Mwatangije icyerekezo 2020, gishyirwa mubikorwa iyo umuntu ashobora kwivuza, cente de santé hafi n’ibindi byinshi, umwana w’umunyarwanda akiga, imyaka 12, kubuntu burya muba muri kumwe.

Makuza ati : “Iyo umuntu atashoboraga kuva Rubavu atabanjije kunyura mu Majyepfo ngo akoreshe igihe cyihuta akanyura aha ngaha Rubavu-Rutsiro-Karongi-Nyamasheke - Rusizi nta handi anyuze, ubwo muba muri kumwe. Ubwo ni ubudasa […] ibyo rero kimwe n’ibindi twese tuzi, impinduka zabaye muri iki gihugu ni ishyano ryose […] n’abanyamahanga uwabashyira hariya ngo batore nabo bagutora”

Bernard Makuza Perezida wa Sena

IBITEKEREZO
Tubirabe

None uyu ayobora umutwe wa Senat arigaya ko nawe atoshobora kuyobora igihugu ?Abanyeporitike baragwira


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere...

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga...

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza...

Angola : Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos atazitabira

Angola : Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...