LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Nyuma yo gufunga za NGOs noneho Bujumbura igeze ku badepite muri EALA
Publish Date: vendredi 27 novembre 2015
VISITS :822
By Admin

Baca umugani mu kinyarwanda ngo udafite nyirasenge arisenya . Mu gihe inkuru y’uko ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bwahagaritse ibikorwa by’imiryango 10 iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi itarava mu minwa y’abantu, ubu noneho haje iby’ihagarikwa ry’abadepite bane muri icyenda bahagarariye icyo gihugu mu nteko nshingamategeko y’u muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburasirazuba bwa Afurika (EALA).

Impamvu yatumye izo za NGO zihagarikwa n’imitungo yazo igafatirwa ni nayo yatumye Bujumbura ifata icyemezo cyo gushaka gukura abo badepite bane muri EALA. Iyo mpamvu ijyanye no kwamagana manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza.

Nk’uko byatangajwe na Perezida wa EALA, Daniel Fred Kidega ubu uri hano mu Rwanda, abo badepite u Burundi bwasabye yuko bakurwa mu myanya yabo ni Frederic Ngenzebuhoro, Martino Nduwimana, Yves Nsabimana na Jeremiya Ngendakumana. Ibaruwa imenyesha Perezida wa EALA yuko abo badepite bane bakuwe mu myanya yabo yanditswe na Perezida w’inteko nshingamategeko y’u Burundi akaba na Perezida wa CNDD-FDD, Pascal Nyabenda.

Depite Kidega, ukomoka mu gihugu cya Uganda, avuga ariko yuko icyifuzo cya guverinoma y’u Burundi kinyuranijwe n’amategeko agenga EALA ngo ibyo akaba yararangije no kubimenyesha Pascal Nyabenda. Iyo abadepite batowe n’inteko nshingamategeko z’ibihugu byabo kujya muri EALA baba batari abadepite b’ibyo bihugu ahubwo ari aba EAC.

Pascal Nyabenda

Uretse na EALA kwanga icyifuzo cya leta y’u Burundi cyo kwirukana abo badepite na cya kibazo cyo guhagarika ya miryango iharanira uburenganzira bwa muntu no gufatira imitungo yayo gitangiye kwamaganirwa kure n’amahanga.

Ambasade ya Amerika mu Burundi yaraye isohoye itangazo rivuga yuko icyo kemezo kidashyize mu gaciro ngo kuko atari ngombwa yuko za NGO zivuga rumwe na leta, Amerika agasaba Bujumbura yuko yareka iyo miryango igakomeza imirimo yayo.

Umwe muri abo badepite Bujumbura isaba yuko birukanwa muri EALA, Frederic Ngenzebuhoro, akomoka muri UPRONA igipande cya Charles Nditije kitavuga rumwe na leta. Yigeze kuba Visi Perezida wa Repubulika hagati ya 2004 na 2005.

Daniel Fred Kidega

EALA yateranye bwa mbere tariki 29/11/2001, icyo gihe EAC yari igizwe na Tanzania, Kenya na Uganda. Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi byinjiye muri EAC muri 2007, nabyo bitangira kohereza abadepite muri EALA. Iyi nteko ya EALA igizwe n’abadepite icyenga kuva muri buri gihugu kigize EAC, hakiyongeraho ba Minisitiri bashinzwe EAC, Umunyamabanga Mukuru wa EAC kimwe n’umujyanama w’uyu muryango.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
Paul Rwigamba

None se mugihe igihugu kidashaka ko bagihagararira, ubwo bahagarariye ikihe gihugu muri iyo EALA ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kuri Manda ya II P. Kagame yesheje imihigo yahize mu bikorwa remezo ?

Kuri Manda ya II P. Kagame yesheje imihigo yahize mu bikorwa remezo...

Nigeria : Umupasiteri yafashwe ataba ibirozi ku ruhimbi, ahita afunganwa n’umuryango we wose !

Nigeria : Umupasiteri yafashwe ataba ibirozi ku ruhimbi, ahita afunganwa...

Abapolisi bakuru biga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bari mu rugendoshuri muri Tanzaniya

Abapolisi bakuru biga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bari mu...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yeguye

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yeguye

NEW POSTS
Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

12-06-2017

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO...

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera amabuye abanyarwanda baje kwakira Perezida Kagame

12-06-2017

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera...

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

9-06-2017

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

Army Week : Abantu barenga ibihumbi 60 bamaze kuvurwa ku buntu

9-06-2017

Army Week : Abantu barenga ibihumbi 60 bamaze kuvurwa ku buntu

Icyo wamenya k’Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bubiligi, biragarukwaho na Amb. Nduhungirehe

6-06-2017

Icyo wamenya k’Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bubiligi, biragarukwaho na...