LATEST NEWS
Mu Rwanda
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu
Publish Date: mardi 19 septembre 2017
VISITS :3127
By Admin

Rucagu Boniface aratangaza ko atazigera areka kwambara imyenda iriho amafoto ya Perezida Paul Kagame kubera agaciro yasubije Abanyarwanda.

Ku myaka 71 yamavuko, Rucagu Boniface wabaye igihe kirekire muri MRND akaba numwe mubaguze imigabane muri RTLM. Nyuma y’uko igihugu kibohojwe Rucagu utarashiraga amakenga Inkotanyi yaje kuba mu myanya ikomeye k’ubutegetsi bwa RPF-Inkotanyi, harimo no kuba Perezida w’Itorero ry’Igihugu ubu akaba yaragizwe umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye, avuga ko yiteguye kuzakomeza kugaragara mu myenda iriho ifoto ya Perezida Paul Kagame, ibi ngo abishingira ku byiza Kagame, yakoreye Abanyarwanda.

Rucagu Boniface

Rucagu yabwiye ikinyamakuru Izubarirashe dukesha iyi nkuru ko Perezida Paul Kagame yavanye Abanyarwanda ahabi, ku buryo ubu aho Umunyarwanda ajya abantu batakimwita umwicanyi.

Rucagu mu Itorero ry’Igihugu

Rucagu wavukiye mu Karere ka Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda, ni umwe mu Banyarwanda bamaze igihe muri Politike y’u Rwanda, kuko ku myaka 13 gusa yinjiye muri politiki, mu Ishyaka rya UNAR (Union des Nationalistes Rwandais).

Mu 1970 yagizwe Sous-Prefet wa Byumba, nyuma y’imyaka itatu agirwa Sous-Prefet wa Ruhengeli, nyuma yaho gato Ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda buba burahiritswe.

Rucagu ufite abana batanu, yabaye mu butegetsi kandi bwa Perezida Habyarimana, kugeza mu mwaka wa 1994 ubwo Ingabo zahose ari iza RPA zitsindaga urugamba zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Gusa we avuga ko atigeze agira uruhare mu bwicanyi ubwo ari bwo bwose bwabaye mu Rwanda, burimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mwaka wa 1997, Rucagu yagizwe Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri, umwanya yavuyeho mu mwaka wa 2009, ashingwa kuyobora akanama (task force) kagombaga kwiga iby’ishyirwaho ry’Itorero ry’Igihugu n’uko ryakora, Itorero riza gushyirwaho mu mwaka wa 2013 agirwa Umuyobozi mukuru waryo, umwanya nawo yari amazeho imyaka 8.

Mu kazi uyu Mugabo yagiye akora, niwe muyobozi wagaragaraga ahantu hose yambaye imyenda ye iriho ifoto ya Perezida Paul Kagame.


Iyo asobanura iby’iyi foto, Rucagu agira ati “N’ubundi nzakomeza kumwambara (Paul Kagame) kuko ndamwemera, yavanye u Rwanda ahabi arushyira aheza, ibi kandi biranatugaragariza ko azakomeza gushyira u Rwanda aheza, uriya yatumye Abanyarwanda tuva mu ipfunwe, ubungubu aho umunyarwanda ageze baramwakira, ariko mbere aho umunyarwanda yageraga abantu barahungaga bati, abicanyi baraje.”

Akomeza agira ati “Yahuje Abanyarwanda arabunga, iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yagize akamaro cyane, iyi gahunda yo kumvikanisha abantu no kuvuga ngo mureke kwiyumva mu Buhutu, mu Butwa cyangwa mu Bututsi ariko mwiyumve mu bunyarwanda, icyo ndakimukundira, ndakimwemerera, nzakomeza kukimwemerera, n’imyenda iriho amafoto ye nzakomeza kuyambara ubuzima bwose.”

Ubwo yayoboraga Perefegitura ya Ruhengeri, Rucagu yafashwe nk’uwagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ikibazo cy’abacangezi bari barayiyogoje, no kumvisha abaturage kureka gukomeza gufasha abari bagize umutwe w’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rucagu Boniface na Perezida Kagame

Source : Izubarirashe

IBITEKEREZO
Bosco nyamagabe

nange nuko nzakomeza kuwamambara rwose

Faustin

Uyu muzaza ni kizihahira kabisa ! Iyo aza kuba umugore yari kujya atahana n'umugabo uwo ariwe wese uzanye iritubutse kurusha uwundi !

munezero

uwo mureke

Rufasi Bonicagu

Iriya bayita politique y'uruvu. Gusa niba ari gutanga umusaruro nawutanjye, naho ishati iba inyuma kure cyane y'umutima.

Kalisa

Rucagu ntukabeshye ! ayo ni amaco y'inda !

Nyagasaza

Ariko ko mbona mutumva ibyo kujya mu mwuka kandi abenshi muri twe twarabonye agakiza tukava kwa Satani tukayoboka insengero. Rucagu nawe lero niko byamugendekeye. Buriya n'umurokore, yiyunze n'ahantu mbere yo kwiyunga na Yesu .

Charles

Bakubajije ubusa nawe ubasubiza ubundi. Ubwose yakubazaga atyo yiteze igihe gisubizo ? Ntabwo baziko muli politique uli inaralibonye '' ryarashe ukanuye '' Ihekenyere ingoma zose, ibyejo bibara abejo.

Joe

N'uwamusimbura aje wakwambara imyenda uriho ifoto ye. Barakuzi !

Mahoro

Haha Haha....naho imidali ya Habyara watwambikakaga

muvunyi

Nina avuga ko ntabwicanyi yakoze azatange amakuru kubagogwe biciwe Muri ruhengeri na rutsiro kandi icyo give yari mibuyobobozi bwishe about Bantu ari nayo prefecture ya ruhengeri avukamo ntawivuga amabi ameza ahari ijye ibeshya abatarabaga murwanda uwiteka azagufashe uzihane nicyo ngusabiye ntacyindi cyagufasha Muzehe rucagu

Coco

Mwimurenganya kiriya gihe yari atarasobanukirwa neza akamaro k'inkotanyi.ariko icyizima nuko yasobanukiwe kdi akayoboka.

Ndungutse claude

Abanyarwanda mwajya mureka kuba indyarya, nayamidali ya habyarimana warayambaye. None amacyoyinda ngo ntuzareka kwambara ifoto ya Nyakubahwa, sigaho gukabya gushaka amaramuko ubeshya [email protected]

Ndungutse claude

Abanyarwanda mwajya mureka kuba indyarya, nayamidali ya habyarimana warayambaye. None amacyoyinda ngo ntuzareka kwambara ifoto ya Nyakubahwa, sigaho gukabya gushaka amaramuko ubeshya [email protected]

Sal

Rucagu ayo ni amaco y'inda kuko iyo aza kuba akunda kandi anashyigikiye Paul Kagame, aba yaramusanze ku rugamba bagafatanya nk'uko ba Kanyarengwe babikoze !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku ngufu

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku...

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze