LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Oda Gasinzigwa yatorewe gusimbura Bazivamo mu Nteko ya EALA
Publish Date: mercredi 19 octobre 2016
VISITS :1108
By Admin

Kuri uyu wa 19 Ukwakira 2016 Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite yatoye Oda Gasinzigwa nk’umudepite ugomba gusimbura Bazivamo Christophe uherutse kwegura ku mwanya wo guhagararira u Rwanda mu nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Abakandida babiri b’Umuryango RPF Inkotanyi ni bo bari bahatanye muri aya matora ari bo Gasinzigwa Oda wayoboye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ndetse na Kanamugire Callixte wigeze kuyobora Kacyiru.

Gasinzigwa yavuze ko kuba agiye guhagararira u Rwanda muri iyi Nteko ari akazi katoroshye ariko abona nk’ingenzi kuko afite ubunararibonye mu gukorera Abanyarwanda bityo ko yiteguye gufatanya n’abandi mu rugamba rwo guhangana no guteza imbere uyu muryango ndetse no guhangana n’imico itari myiza ikomeje kwinjirira ibi bihugu.

Yagize ati “Ni inshingano zitoroshye ariko z’ingenzi kuko ni igihe umuryango uhanganye n’ibibazo Isi irimo bijyanye n’ubukungu, umutekano, ubukene ndetse n’imico yinjira mu bihugu byacu nkumva mfatanije n’abandi bizamfasha kugira ngo tubashe kugira EAC ikora ibikorwa bifasha abaturage bawo.”

Gasinzigwa yavuze ko nk’uko u Rwanda rwagiye mu bihugu bya EAC kubera inyungu rwabibonagamo, na we yiteguye kwegera Abanyarwanda kugira ngo amahirwe avugwa muri uyu muryango ntabe amahirwe ari mu mpapuro.

Mme Oda Gasinzigwa

Ati “Mpereye ku mahirwe nagiye ngira n’imirimo nagiye nkora yo kumenya ibyo igihugu ; ibyo igihugu cyanjye cyifuza numva nzahagarara neza kugira ngo mbe navuganira ayo mategeko meza yadufasha kugira ngo inyungu dutegereje muri EAC mu bijyanye no kugira ngo abaturage bacu babashe kugira imibereho myiza mu kugira ngo habeho ubucuruzi buhamye bugirira inyungu abagize ibyo bihugu, n’ayo mahirwe avugwa ntabe ya mahirwe yo mu mpapuro gusa.”

Yakomeje avuga ko imigambi ajyanye ari ugufatanya n’abandi ariko na we akongeramo ubumenyi ndetse n’amateka afite kugira ngo abashe guhagararira neza Abanyarwanda.

Gasinzigwa yavutse mu 1967, afite umugabo n’abana bane, akagira icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imibanire y’abantu n’amajyambere (Masters in Social sciences and development).

Christophe Bazivamo

Mu mirimo yakoze harimo uko yayoboye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ayobora Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore, akora mu mishinga yo gutuza ahari ishyamba rya Gishwati. Yayoboye kandi inama y’igihugu y’abagore, aba komiseri muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, anakora muri banki igihe kigera ku myaka 8.

Gasinzigwa watowe ku majwi 71 kuri 75, agomba kurangiza manda ya Bazivamo Christophe kuri ubu wabaye Umunyamabanga Mukuru Wungurije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

Iyi manda yatangiye mu mwaka wa 2012 ikaba igomba kurangira mu mwaka wa 2017.

Source : Izuba rirashe

IBITEKEREZO
Mosee

Wawooo byiza cyane. Uwo mubyeyi nakomeze Imana imube hafi

VUGUZIGA

BARAVUGA NGO :UWARIYE NIWE URYA, ESE KANAMUGIRE ATABESHYE ABONA YARI GUHANGANA NA GASINZIGWA. MBONYE NA CV MURI POLITIKI AYIKURUSHA WOWE NGO WAYOBOYE KACYIRU UNDI YABAYE MINISTRE NIBINDI ...URABONA KO AKURENZE IKINDI GENDER IRAMUTAMBUTSA UBWAYO KUBERA UBWIGANZE BWABAGORE MU NTEKO.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura akenewe muri AU

Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura...

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa...

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora guteza ibibazo

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora...

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo...

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda