LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Opozisiyo muri DRC ntishaka Kodjo kuba umuhuza kubera Zuma
Publish Date: dimanche 11 septembre 2016
VISITS :1213
By Admin

Ubu muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo (DRC) harabera ibiganiro byo kwigira hamwe uko amatora azakorwa ariko opozisiyo ntishaka yuko Edem Kodjo yakomeza kuba umuhuza, azizwa Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo !

Ubusanzwe amatora ya Perezida wa Repubulika muri DRC yagombaga kuba mu kwa 11 uyu mwaka, Perezida watowe agatangira imirimo ye mu kwezi gukurikiyeho.

Ubutegetsi ariko buvuga yuko ayo matora adashobora kubera igihe ngo kuko bikiri kure kugira ngo abazatora barangizwe kwandikwa kandi n’amafaranga yakoreshwa muri ayo matora akaba ataraboneka.

Joseph Kabila

Opozisiyo ibyo ntibikozwa, ivuga yuko byanze bikunze ayo matora agomba kubahiriza igihe agakorwa muri uko kwezi kwa 11 uyu mwaka kandi Perezida Kabila ntabe yakwemererwa kwiyamamariza manda ya gatatu kuko amategeko amwemerera kurenza manda ebyiri ! Ibi byakuruye imvururu hagati muri uyu mwaka, imvururu zatumye amaraso ameneka, imitungo igasahurwa n’indi ikangizwa, abantu barakomeretswa n’abandi benshi brarafungwa !

Kubera uwo mwuka mubi, Komisiyo y’ubumwe bwa Afurika (AUC) yashyizeho umuhuza ngo agerageze kumvikanisha impande zitavuga rumwe muri ibyo bibazo byo muri DRC. Uwo muhuza ni Edem Kodjo wigeze kuba Minisitiri w’intebe wa Togo akaba yarigeze no kuba Umunyamabanga Mukuru wa OAU.

Uyu mugabo ariko ntabwo yorohewe kandi ubona afite umurava wo gukora ako kazi yashinzwe. Amashyaka atavuga rumwe na leta, cyane ayibumbiye mu cyitwa Rassemblement, avuga yuko atajya muri ibyo biganiro igihe cyose Edem Kodjo atarakurwa kuri uwo mwanya w’ubuhuza.

Edem Kodjo

Amashyaka manini muri iryo huriro ni People’s Party for Reconstruction and Democracy riyobowe na Moise Katumbi n’ishyaka Union for Democracy and Social Progress, riyobowe na Etienne Tshisekedi.

Moise Katumbi

Abo bagize ayo mashyaka yibumbiye muri Rassemblement bavuga yuko Edem Kodjo abogamiye kuri Joseph Kabila, batanga impamvu ziherutse kwandikwa n’ikinyamakuru Le Potentiel. Icyo kinyamakuru cyanditse yuko ako kazi k’ubuhuza Kodjo yagahawe na Dlamini Zuma wigeze kuba umwe mu bagore benshi ba Perezida Jacob Zuma, ngo ariko na n’ubu bakaba bafite imikoranire ya hafi ngo ariyo mpamvu Jacob Zuma yakoze kampanye yivuye inyuma ngo Dlamini ayobore AUC.

Jacob Zuma

Ngo uwo mutegarugore, Dlamini ntabwo ashobora gukora icyo Perezida zuma atifuza, ngo kandi uwo muperezida wo muri Afurika y’Epfo ngo ntabwo ashobora kwifuza yuko Joseph Kabila yava ku butegetsi muri DRC kubera impamvu z’ubucuruzi bafitanye.

Ngo inyungo zo muri ubwo bucuruzi hari ukuntu zigera kuri Dlamini, bigatuma akomeza kwakira amabwiriza kuva Pretoria.

Nk’uko icyo kinyamakuru n’abo batavuga rumwe na leta muri DRC babivuga ngo umwishywa (nephew) wa Jacob Zuma witwa Khulubuse Zuma afite ubucuruzi bwishi bwinshi muri DRC ngo kandi akaba akorera Zuma. Ngo Khulubuse ni nawe ufite isoko rinini rya Peteroli n’ibiyikomokaho, nk’uko byahishuwe na Panama Papers, abo bo muri opozisiyo bakaba bavuga yuko na Amerika ibyo irimo kubikoraho iperereza.
Byongeyeho kandi abo bo muri opozisiyo muri DRC bakavuga yuko n’ubundi nta n’icyizere umuntu ya girira Kodjo kubera yuko akazi nk’ako kigeze no kuminanira ahandi. Ngo Kodjo yigeze kunanirwa misiyo y’amahoro mu gihugu cy’u Burundi.

Casimiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame na Macky Sall bahawe igihembo cya kabiri cyitiriwe Babacar Ndiaye

Perezida Kagame na Macky Sall bahawe igihembo cya kabiri cyitiriwe Babacar...

RwandAir yatangije urugendo rwa mbere i Burayi ihereye mu Bwongereza

RwandAir yatangije urugendo rwa mbere i Burayi ihereye mu Bwongereza

U Rwanda rwifatanyije na Afurika mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kwayo

U Rwanda rwifatanyije na Afurika mu kwizihiza umunsi wo kwibohora...

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyakomereje mu turere twa Kamonyi, Ngororero na Kicukiro

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyakomereje mu turere twa...

NEW POSTS
Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya kandidatire binyuranyije n’amategeko

27-05-2017

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya...

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

26-05-2017

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye...

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe ?

26-05-2017

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple...

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

26-05-2017

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na...

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

24-05-2017

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

23-05-2017

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

23-05-2017

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya...

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya

16-05-2017

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya