LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Papa Francis yashoje uruzinduko rwe yagiriraga muri Afrika
Publish Date: mardi 1er décembre 2015
VISITS :1587
By Admin

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, ejo ku mugoroba kuwa mbere nibwo yashoje urugendo rwe muri Afurika, arushoreje muri Repubulika ya Centrafrique, nyuma yo gusura umusigiti mu murwa mukuru Bangui.

Iki gihugu kimaze hafi imyaka itatu mu makimbirane ashyamiranyije abakirisitu n’abayisilamu. Mu misa yasomye kuri iki Cyumweru yasabye abaturage gushyira intwaro hasi, bakambara ’ubutabera, urukundo, imbabazi n’amahoro y’umwimerere.’

BBC ivuga ko Perezida wa Centrafrique, Catherine Samba-Panza yasabye imbabazi Papa Francis kubera amakimbirane ashingiye ku madini yoretse iki gihugu.

Gusura umusigiti, biri gufatwa nk’ ikintu gikomeye kuri Papa, cyane ko abayisilamu babashije kubonana na Papa bakambitse mu murwa mukuru, nyuma y’uko bo batahunze, ahubwo abagera ku 1500 bagasigara mu gace kiswe PK5 kazengurutswe n’abarwanyi b’abakirisitu bo mu mutwe wa Anti-Balaka.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique ziri mu bacungiye hafi umutekano wa Papa Francis wagendereye iki gihugu kuri iki Cyumweru.

Mu rugendo Umushumba wa Kiliziya Gaturika yagiriye ku mugabane wa Afurika aka rusoreza muri Centrafrique, ingabo z’u Bufaransa zari zamugiriye inama zo kurusubika ngo kubera ko umutekano muri iki gihugu utaraba wose.

Nyamara Perezida w’iki gihugu, Catherine Samba Panza yamwijeje ko Ingabo z’u Rwanda zizamurindira umutekano, dore ko ari na zo zirinda Perezida ubwe ndetse n’abayobozi bakomeye bagenderera igihugu.

Ibihumbi by’abemera ndetse barimo n’abaturutse mu bihugu bihana imbibi na Centrafrique buzuye imihanda yo mu mujyi wa Bangui baje gutega amatwi Papa Francis.

Mu Ngabo z’u Rwanda zirinda umukuru w’Igihugu hari n’umukobwa

Mbere y’uko indege ye igera ku kibuga mpuzamahanga cya Bangui, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Papa Francis yagize ati “Nje muri Centrafrique nk’ushaka amahoro kandi nk’intumwa y’icyizere.”

Hafi y’iki kibuga cy’indege ni ho hari benshi mu mpunzi zahunze imvururu zaranze iki gihugu mu 2013 zishingiye ku madini aho bamwe mu nyeshyamba biyitirira idini ya Islam bahanganaga n’umutwe witwaje intwaro wiyitira Ubukirisitu.

BBC ivuga ko uyu mujyi wagoswe n’ingabo nyinshi zirimo iz’Abafaransa hirya no hino ndetse n’iziri mu butumwa bwa Loni, ariko amafoto ari gusangizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Ingabo z’u Rwanda hafi ya Papa Francis hamwe na Perezida Panza.

Mu ijambo yavugiye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Papa Francis yahamagariye iki gihugu kugira ubumwe kandi bakareka kwishishanya hagati muri bo, anabasaba kureka ibyo kwitwaza imyemerere yabo ngo bamarane.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa...

Burundi : Iperereza ryataye muri yombi abantu barimo n’umugore wa Minisitiri w’ibidukikije wishwe

Burundi : Iperereza ryataye muri yombi abantu barimo n’umugore wa Minisitiri...

Burundi : Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe

Burundi : Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe

Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru wa Noheli

Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru...

NEW POSTS
Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira