LATEST NEWS
Mu Rwanda
Papa Fransisiko yatangiye uruzinduko rwe muri Centrafrica arinzwe n’Ingabo z’u Rwanda
Publish Date: dimanche 29 novembre 2015
VISITS :1484
By Admin

Umushumba wa Kiliziya Gaturika, Papa Faransisiko kuri iki Cyumweru tariki 29 Ugushyingo yasesekaye muri Centrafrica, igihugu cyazahajwe n’intambara hagati y’inyeshyamba z’Abasilamu n’iz’Abakirisitu.

Mbere yo kugera muri iki gihugu hari habaye impungenge z’umutekano we, ariko aranga yiyemeza kugeza ubutumwa bw’amahoro n’icyizere muri iki gihugu cyitegura amatora mu kwezi gutaha kwa 12.

Iki kibaye igihugu cya gatatu Papa asuye nyuma ya Kenya yahereyemo ndetse na Uganda yahise akurikizaho nk’uko BBC ivuga.

Mu ruzinduko rwe muri Centrafrica, biteganyijwe ko papa ayobora igitambo cya misa muri Bagui, ariko biteganyijwe ko azanabonana n’abayobozi b’idini ya Islam ndetse akanasura umusigiti uri ahantu hatuwe cyane n’Abasilamu hitwa PK5.

Ubwo Yashyiraga igihugu cya Centrafrica kuri gahunda y’ibyo azasura, Papa yahaye akazi katoroshye abashinzwe kumurinda I Vatican. N’ubwo iki gihugu nta ntambara hagati y’abaturage yeruye iri kukiberamo, ni igihugu cyaciwemo kabiri ahanini bishingiye ku myemerere.

Papa Faransisiko i Bagui arinzwe n’Ingabo z’u Rwanda

Buri munsi muri iki gihugu ntibushobora kwira hatumvikanye urusaku rw’amasasu na za grenade cyane cyane mu murwa mukuru, Bangui, abantu batari bake bakaba barataye ibyabo bakava mu bice byiganjemo Abakirisitu cyangwa Abasilamu.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...