LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Pasiteri wateraga ikirenge mu cya" Yesu " byarangiye yitabye Imana.
Publish Date: jeudi 21 juillet 2016
VISITS :2889
By Admin

Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo yapfuye ari mu masengesho y’iminsi 40 yakoze ashaka gutera ikirenge mu cya Yesu ariko yapfuye atayigejejeho.

Pasiteri Alfred Ndlovu yasize umuryango ku wa 17 Kamena uyu mwaka ajya mu butayu ( Igihuru ) gukoreramo amasengesho ye yihariye , aho yari afite intego yo kumara iminsi 40 n’amajoro 40 atarya atanywa nk’ibyo Yesu yamaze mu butayu.

Icyakora ntibyamukundiye kuko ku munsi wa 30 atarya atanywa yahise yitaba Imana nkuko Polisi yo muri iki gihugu yabitangaje ku munsi w’ejo.

Alfred Ndlovu wari ufite imyaka 44, yafatwaga n’umuryango we ndetse n’ urubumbambaga (sosiyete) nk’umuntu ufite ubuzima bw’Umwuka buri ku rwego rwo hejuru ndetse no kwizera kudasanzwe.

Urupfu rw’uyu mupasiteri rwashenguye cyane abari bamuzi cyane cyane abo yarabereye pasiteri.

Umwe mubo mu muryango we wa hafi yabwiye mzansistories ko Ndlovu yari umugabo ufite ubuzima buzira umuze ndetse ukijijwe cyane, wakoreraga itorero atitaye ku myaka ye. Yavuze ko nyuma y’ukwezi baramubuze aribwo bumvise inkuru y’inshamugango ko pasiteri Ndlovu yitabye Imana.

Umubiri wa nyakwigendera yaje gusangwa n’abagenzi mu ishyamba ari na bo bahise batabaza polisi y’iki gihugu.

Polisi kandi yahise itangaza ko Alfred atari we wenyine upfuye muri ubu buryo , ahubwo ko hari n’abandi bagiye bapfa muri ubu buryo icyakora ikavuga ko itabasha kubuza abantu gukora amasengesho yo kutarya ngo izabishobore.

Umurambo wa Pasiteri ujyanwa mu buruhukiro ( Imana imwakire mu bayo ).

IBITEKEREZO
patrick

ahahahaha iyinkuru inyibukije umupasiteri wumuzungu kandi ukuze cyane watwigishaga kuvuga indimi muburyo bwumwuka akatubwirango tuvugengo abababa dadadaada gutyooooo ngo tuzamenya kuvuga indimi zomumwuka kandi twese tuziko indimi nkizo zitangwa numwuka wera iyo akugendereye uyu mupasiteri nawe arantangaje kumva yarintanga rugero mugukizwa ariko ataziko imana ishabora byose ariko umwana wumuntu adashobora byose hari ibyo tudashobora gukora kuko tubikoze natwe twaba tubaye imana

vugukuri

yariyagerageje.yazize kwigereranya.imbaraga zari muri Yesu zitandukanye cyane n'izari muri pasitoro.YESU yari Imana Yuzuye akaba n'umuntu wuzuye kumwigana rero ni ukurenga umusaraba.ubundi se yaragambiriye iki ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
I Musanze : Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi wabo gusa.

I Musanze : Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi...

Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu Bubiligi

Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu Bubiligi

Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko

Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa...

Kirehe : Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Kirehe : Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira...

NEW POSTS
Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

29-04-2017

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...