LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Mbere yo gufunga imiryango Urukiko rw’Arusha rwagabanyirije ibihano abajenosideri Pauline Nyiramasuhuko akatirwa 47
Publish Date: lundi 14 décembre 2015
VISITS :625
By Admin

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwasomye umwanzuro w’ubujurire mu rubanza ruregwamo uwahoze ari Minisitiri w’Umuryango mu Rwanda, Pauline Nyiramasuhuko, rumuhamya ibyaha bimwe gusa rumugabanyiriza igihano kiva ku gifungo cya burundu kigera ku myaka 47.

Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Iterambere ry’umugore aregwa hamwe n’umuhungu we Arsene Shalom Ntahobali wari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside na Sylvain Nsabimana wari perefe wa Butare kuva ku ya 19 Mata kugeza ku ya 17 Kamena1994, na Alphonse Nteziryayo wagizwe Perefe wa Butare kuva ku ya 17 Kamena 1994.

Igihe dukesha iyi nkuru kivuga ko Umuhungu wa Nyiramasuhuko, Arsene Shalom Ntahobali na we yagabanirijwe igifungo cyavuye kuri burundu, agahabwa imyaka 47, ndetse Elie Ndayambaje wahoze ari Burugumesiiti wa komine Kibayi, na we yavanywe ku gifungo cya burundu akatirwa imyaka 47.

Mu bakatiwe kandi harimo n’abahise basabirwa kurekurwa nyuma yo kugabanyirizwa ibihano, bitewe n’uko imyaka bafunzwe iruta cyangwa ingana n’iyo bakatiwe.

Abo ni Sylvain Nsabimana wari perefe wa Butare kuva ku ya 19 Mata kugeza ku ya 17 Kamena1994, wari warakatiwe imyaka 25 ubu akaba yagabanyirijwe kugera kuri 18, wafashwe kuva mu 1997, ndetse na Joseph Kanyabashi wari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komine Ngoma, wari warakatiwe imyaka 35 yagizwe 20 akaba yarafashwe mu 1995.

Abakatiwe bose bagiye bahurira ku byaha bitandukanye birimo kugira uruhare mu gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Abasigaje kurangiza ibihano byabo bazaba bafungiye muri gereza y’urwo rukiko kugeza igihe bazabona ibihugu bibakira. Twabibutsa ko iyi myanzuro y’uru rubanza ariyo yari itegerejwe kugira urukiko rw’Arusha rufunge imiryango burundu.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura akenewe muri AU

Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura...

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa...

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora guteza ibibazo

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora...

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo...

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda