LATEST NEWS
Mu Rwanda
Perezida Catherine Samba yahaye ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA), icyemezo, anazambika imidari by’ishimwe
Publish Date: vendredi 25 décembre 2015
VISITS :867
By Admin

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Catherine Samba Panza, yahaye ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu zibungabunga amahoro mu gihugu cye (MINUSCA), icyemezo, anazambika imidari by’ishimwe kubera umusanzu w’indashyikirwa zikomeje gutanga

Ingabo zibarizwa muri batayo ya Kabiri (RWABATT2), zashimiwe kuwa 24 Ukuboza 2015 na Perezida Panza ari kumwe n’abagize Guverinoma.

Ingabo z’u Rwanda zashimiwe umuhate, ubunyangamugayo, n’ubunyamwuga zigaragaza mu kazi kazo.

Amakimbirane yo muri Repubulika ya Centrafrique yakomeye cyane mu mwaka wa 2013, ubwo Seleka, umutwe ushingiye ku idini ya Islam, wahirikaga ubutegetsi bwa François Bozizé, ugahangana bikomeye n’undi ushingiye ku bakirisitu.

Abantu bagera ku bihumbi 900 barahunze, abagera ku bihumbi bitanu bo bamaze kugwa muri aya makimbirane.

U Rwanda rwaje mu ba mbere bohereje ingabo zo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, ndetse ruza no ku isonga mu kohereza abapolisi muri icyo gikorwa.

Perezida Panza yambitse LTC Ndayizeye, umudari wo mu rwego rw’umuyobozi w’ingabo uzwi nka “Grade of commandeur”, anambika abandi basirikare bakuru n’abato imidari yo ku rwego rwa Ofisiye (Grade d’officier).

Perezida Panza yambika imidari y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda

U Rwanda rufite umutwe w’abasirikare muri Centrafrique, ukora ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu birimo no kurinda no guherekeza Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru, bakanacunga umutekano w’izindi nzego za Leta zikomeye.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
mani

nibyo kwishimirwa kandi imana ihe ingabozacu gukomeza kubyitwaramo neza kandi mboneyeho nokuzifuriza noheri nziza numwakamushya


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...