LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Perezida Kagame ashima uruhare rw’Abanyamakuru mu matora yegukanyemo Intsinzi
Publish Date: lundi 7 août 2017
VISITS :304
By Admin

Umukuru w’igihugu Paul Kagame, ubwo yishimiraga intsinzi hamaze gutangazwa ku mugaragaro ibyavuye mu matora by’agateganyo, yashimiye abanyarwanda benshi bamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza yakoreye mu gihugu cyose, by’umwihariko ashimira uruhare abanyamakuru bagize muri icyo gikorwa.

Yagize ati “…hari ndetse n’abanyamakuru mu gihugu hano, baba abo hanze, abo bose bakora imirimo itandukanye, bafotora, bakoresha imbuga nkoranyambaga (social media), n’abandi, mbese ibyabaga byose muri iki gikorwa cy’amatora nta hantu bitabaga bigera ku Isi muri uwo mwanya bibereyeho, mwarakoze namwe cyane.”

Abanyamakuru batandukanye bakoze akazi gakomeye cyane

Uku gushima uruhare rw’Itangazamakuru mu kumenyekanisha ibibera mu Rwanda, si Perezida Kagame wabigarutseho kubera kumwamamaza gusa, ahubwo mbere ho umunsi umwe kugira ngo kwiyamamaza bitangire, ku wa 13 Nyakanga 2017, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Ngarambe François, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yatangazaga gahunda zo kwiyamamaza, na we yashimye uruhare rw’itangazamakuru n’intambwe rimaze gutera ariko urugendo rugikomeje.

Ibi bikaba bigaragaza ko muri iyi manda y’imyaka irindwi, itangazamakuru rizashyirwamo imbaraga, dore ko abarikoramo bagaragaje kenshi ko ryirengagijwe ukurikije uko izindi nzego zazamuwe, kandi rifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu n’imiyoborere.

Muri uko gukomeza kwishimira intsinzi, Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ahasigaye rero, ngira ngo amateka atugejeje hano nayo murayazi, murareba imyaka irindwi ishize, twari mu gikorwa nk’iki na cyo cyarabaye kigenda neza ndetse cyagenze neza kurushaho ; ariko ntabwo icyo gihe byari bayarateguwe ko ibyo bintu bizakomeza nkuko byagenze uku. Hagati aho abanyarwanda bose, benshi, uhereye ku masinyatire miliyoni enye, n’ibirenga, ukagera kuri referendumu, bikagera no kuri FPR, ubwayo, ni naho byose byaganishaga kandi byemezaga gusaba ko nkomeza kubabera umuyobozi.”

Perezida Kagame wegukanye intsinzi yo gukomeza kuyobora u Rwanda ku majwi 98,63 ku ijana nk’uko ibarura ry’amajwi rya komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) ryabitangaje ku mugaragaro, muri manda y’imyaka irindwi iri imbere afite gukomeza guteza imbere abanyarwanda bose ntawe usigaye inyuma kandi bose bakihuta.

“Intsinzi ni iyanyu, ni amateka asanzwe ya FPR Inkotanyi ihangana n’ibibazo yahanganye n’ibibazo byinshi, ariko tukaba dukomeza gutera imbere, tukaba tugejeje aha, tuhigejeje ndetse tuhagejeje n’igihugu cyose dufatanije.”

Kagame yasezeranije abanyarwanda bose bahamije amasezerano y’ibyo basabye muri referendumu banamwamamaza, ko ibikorwa byo guteza imbere igihugu bikomeje.

Perezida Kagame ashimira buri wese wagize uruhare ngo amatora agende neza

Yagize ati “Rero akazi ubu kagiye gutangira nanone nk’uko twari dusanzwe tubaho. Ubu ni imyaka irindwi yo gukomeza kwita ku bibazo dufite mu Rwanda byugarije abanyarwanda, ndetse birimo gukomeza ko umunyarwanda aba umunyarwanda, kuko tudaharanira kuba ikindi kintu kitari umunyarwanda. Dushaka umunyarwanda muzima uteye imbere, wigeza kuri byinshi uko tubyifuza.”

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere...

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga...

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza...

Angola : Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos atazitabira

Angola : Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...