LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Perezida Kagame yagiye muri Tchad akoresheje Pasiporo Nyafurika
Publish Date: lundi 8 août 2016
VISITS :374
By Admin

Perezida Kagame na mugenzi we wa Tchad nibo banyafurika ba mbere bahawe pasiporo zihuriweho n’umugabane mbere y’abandi ndetse batangiye no kuzikoresha mu ngendo zabo ; urugero ni Umukuru w’Igihugu wayifashishije agiye mu irahira rya Itno.

Mu nama Nyafurika y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali kuva ku Cyumweru tariki 10 kugeza kuwa 18 Nyakanga nibwo izi pasiporo zatanzwe.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yagiye i N’Djamena muri Tchad mu irahira rya Idriss Déby Itno yifashishije iyi pasiporo.

Pasiporo Nyafurika zabanje guhabwa abayobozi bo hejuru na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ; kuzitanga bizagenda bimanuka no mu zindi nzego kugeza no ku baturage basanzwe.

Mbere y’uko zimurikwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yari yavuze ko “Nazo zizatangwa ari nke kuko nibwo bigitangira, ariko ni nk’umuhango wo gutoza ko iyo pasiporo igiye kujyaho, ikemerwa, ibihugu by’amahanga bikabimenya, bikamenyeshwa Umuryango w’Abibumbye, kugira ngo Umunyafurika aho agiye ashobore kuba yagenda nk’Umunyafurika, ndetse bitaba binakuyeho ko ari umwenegihugu w’igihugu runaka ndetse ashobora kuba afite na pasiporo yacyo."

Perezida Kagame yakira Pasiporo nyafrika

Source : Igihe.com

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku butaka bwa Congo

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...