LATEST NEWS
Mu Rwanda
Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis
Publish Date: vendredi 13 octobre 2017
VISITS :1422
By Admin

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi 11 guhagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, harimo intumwa ya Papa Francis mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Jozwowicz.

Abandi batanze impapuro zabo harimo uhagarariye Ukraine, Côte d’Ivoire, Pakistan, Cuba, Colombia, Zambia, u Bubiligi, Azerbaijan, Uganda na Nigeria.

Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, Ambasaderi wa Ukraine, Yevhenii Tsymbaliuk, wa mbere ugiye guhagararira iki gihugu mu Rwanda ; yavuze ko azakoresha imbaraga zose umubano w’ibihugu byombi ugatera imbere yaba mu bucuruzi, ishoramari n’uburezi kuko bafite Kaminuza zikomeye zafasha abanyarwanda kurahura ubwenge.

Uyu ambasaderi uzaba afite icyicaro i Nairobi, yijeje ko hazanibandwa ku buhinzi aho Ukraine nk’igihugu gikomeye ku Isi mu buhinzi bw’ingano, ibigori n’indabo aho bazatanga ubunararibonye buzafasha u Rwanda. Hazongerwa kandi ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi wa Cuba, Antonio Louis Pubillones Izaguirre, yavuze ko igihugu cye cyifuza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda. Yasabye ko u Rwanda rwabavuganira hagakurwaho ibihano by’ubukungu bimaze imyaka 50 bufatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Intumwa ya Papa Francis mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Jozwowicz

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku ngufu

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku...

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana