LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi
Publish Date: mardi 22 août 2017
VISITS :886
By Admin

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, ifatwa nk’igihe kidasanzwe cyo gukomeza gusigasira ibyagezweho no kongera imbaduko mu iterambere ridaheza kuri buri wese.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2017, kuri Stade Amahoro i Remera ahahuriye abarenga ibihumbi 25 baturutse mu turere twose tw’igihugu.

Wanitabiriwe kandi n’abakuru b’ibihugu 17, aba guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20 baturutse ku mugabane wa Afurika no mu zindi mpande zose z’isi baje gushyikira Perezida Kagame warahiriye kuyobora u Rwanda kugeza mu 2024.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, niwe wakiriye indahiro ya Perezida Kagame.

Perezida Kagame yarahiye agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame nyuma ashyikirizwa ibendera ry’Igihugu, ikirango cya Repubulika y’u Rwanda n’indirimbo yubahiriza igihugu.

Yashimiye Abanyarwanda icyizere bamugiriye, abizeza ko azakomeza guharanira ko bose batera imbere ntawe usigaye inyuma, cyane abagore.

Yagarutse ku miganire n’amahanga, avuga ko azakomeza gukorana neza na yo, ariko anenga bamwe muri bo bavuga ko ayoboza igitugu.

“Buri icyo bakoze mu rwego rwo gupfobya ibyo twagezeho gituma twitekerezaho tukanagira umurava wo gukora ibyisumbuyeho,” uku ni ko yabwiye ibihumbi n’ibihumbi muri Stade Amahoro.

Yavuze ko yizera ko u Rwanda ruzakomeza gutera imbere, kabone n’iyo abadakunda uko ruyobowe bazakomeza kunenga.

Yavuze ko abanenga uko u Rwanda ruyobowe baba bifuza ko ruyoborwa nk’uko bayobora ibihugu byabo kandi buri gihugu kigira ubuyobozi bukibereye.

Yavuze ko u Rwanda muri iyi myaka 7 ruzakomeza kubana neza n’amahanga, avuga ko umutekano warwo ugirwamo uruhare no kuba abaturanyi barwo batekanye.

Yavuze ko n’iterambere ry’u Rwanda rikenera gukorana n’amahanga, bityo ko azashyira imbaraga mu bubanyi n’amahanga, ariko ko abashaka kumubwira uko akwiye kuyobora batazabigeraho.

Yagarutse ku ndirimbo yaririmbiwe n’Abanyarubavu ubwo yiyamamaza, ivuga ngo ‘nda ndambara yandera ubwoba’, avuga ko iyo ndirimbo ari ingirakamaro, ko ibibazo byose ahura na byo mu buyobozi bw’igihugu bitamuhungabanya.

Perezida Kagame yemererwa n’Itegeko Nshinga kuba yayobora u Rwanda kugeza mu mwaka wa 2034, mu gihe abaturage bakomeza kumutora.

Ni icyemezo cyamaganwe n’imiryango mpuzamahanga nka Human Rights watch ndetse n’ibihugu bimwe na bimwe bikomeye ku Isi nka Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abanenze ivugururwa ry’Itegeko Nshinga bavugaga ko bitumvikana ukuntu umuntu umwe ari we waba ashoboye kuyobora igihugu ndetse ko igihugu gikeneye inzego zikeneye aho kuba abantu bakomeye.

Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi mu itora ryo ku wa 3-4 Kanama n’amajwi 98,79 % ; ahize umukandida wigenga Mpayimana Philippe wabonye 0.73% na Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party wagize 0.48%.

IBITEKEREZO
kagabe

imana ihe imigisha muzehe wacu kd ikomeze imwongerere imbabaraga zo kubaka urwanda twihuza twese hamwe dufatanyije nkabenekanyarwanda

Charles

Ahasigaye tunyotewe government nshya, ifite amavamuhira. Bariya bayisaziyemo batange imyanya, n'urubyiruko rukorere igihugu iterambere ryihute dore ubushomeri bwabishe. Bafite n'amafranga menshi bayazane batange akazi.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...