LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Tanzaniya John Pombe Joseph Magufuli (Reba uko yakiriwe)
Publish Date: jeudi 5 novembre 2015
VISITS :2957
By Admin

Umuhango wo kurahira kwa Perezida Magufuli wabaye kuri uyu wa Kane tariki 5 kuri Stade Uhuru mu mujyi wa Dar Es Salaam.

Abakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango ni Paul Kagame w’u Rwanda, Robert Mugabe wa Zimbabwe, Yoweri Museveni wa Uganda, Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo, Joseph Kabila wa DRC, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Filipe Nyusi wa Mozambike na Edgar Lungu wa Zambia naho u Burundi bwahagarariwe na Perezida w’Inteko ishingamategeko.

Hari kandi abahagarariye ibihugu byabo muri Tanzaniya ndetse n’intumwa z’imwe mu miryango mpuzamahanga irimo na ONU.

Umubano w’u Rwanda na Tanzaniya wajemo agatotsi mugihe hirukanwaga abanyarwanda bamaze igihe muri Tanzania ndetse n’ imyitwarire ya Perezida Kikwette ucyuye igihe wakunze kugaragaza aho abogamiye ku kibazo cya FDLR no gukingira ikibaba abarwanyi bayo bakunze gukorera amanama ya rwihishwa muri icyo gihugu. Kuri ubu ibihugu byombi bivuga ko umubano umeze neza.

Tanzaniya ni kimwe mu bihugu bihuriye n’u Rwanda mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba, ndetse kikaba kimwe mu bihugu bihahirana n’u Rwanda cyane mu bucuruzi, dore ko Tanzaniya ifite icyambu cya Dar Es Salaam kinyuzwaho bimwe mu bicuruzwa biza mu Rwanda.

Andi mafoto

Ubwanditsi

IBITEKEREZO
Moreno

Atubere yo, ariko asige abahaye gasopo ntibazongera kuvangira umutekano wacu k'uko Kikwete yabivangaga


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis...

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku butaka bwa Congo

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

NEW POSTS
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...