LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Perezida Magufuli ngo azahindura inote ateze igihombo abajura
Publish Date: mardi 6 septembre 2016
VISITS :1211
By Admin

Perezida John Pombe Magufuli ejo yavuze yuko afite gahunda yo gutungura abantu, agahindura inoti zikoreshwa muri Tanzania hagamijwe guteza igihombo abajura.

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye muri Tanzania byabyanditse, Perezida Magufuli yavuze yuko hari abantu bakomeje kwiba amafaranga ya leta bakayahisha hasi y’imisego cyangwa bakayataba ahandi hantu, bagenda bavunguraho duke duke.

Perezida Magufuli yafashe ubutegetsi mu mpera z’umwaka ushize asanga igihugu cyamunzwe na Curruption n’indi miyoborere mibi, ubu akaba agerageza gusubiza ibintu mu buryo nubwo usanga ari akazi gakomeye.

Magufuli avuga yuko benshi mu bagiye banyuruza umutungo w’igihugu batinye kubitsa muri za banki amafaranga banyuruje kugira ngo badafatwa, bakayataba ahantu bagenda bavunguraho duke duke. Ngo amafaranga nk’ayo nta kamaro abafitiye igihugu kuko aba atazunguruka mu bantu.

Magufuri rero ati ibi nshobora no kubikora mu minsi ibiri iri imbere, tugahindura inoti abibye ayo mafaranga akaborera iyo ngiyo !

Imwe mu nzira abategetsi bakoreshaga kunyuruza umutungo wa leta kwari uguhimba abakozi bahembwa kandi batabaho, kimwe n’abanyeshuli bishyurirwa kandi nabo batabaho !

Magufuli yatanze urugero agaragaza yuko mu ntara ya Arusha gusa hatahuwe abanyeshuli batabaho ibihumbi 10, naho mu ya Mwanza hatahurwa ibihumi umunani ! Ngo abakozi batabaho kandi bahembwagwa, hamaze gutahurwa 16,500 ariko yongeraho yuko bagomba kuzagera kuri 20.500.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kirehe : Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Kirehe : Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira...

Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye...

Abanyamakuru muzirinde gupfa nk’imbwa –Minisitiri Kaboneka

Abanyamakuru muzirinde gupfa nk’imbwa –Minisitiri Kaboneka

Bugesera :Abagabo bakubitwa n’ Abagore babo bakagira Isoni zo kujya kubarega kunzego z’Umutekano

Bugesera :Abagabo bakubitwa n’ Abagore babo bakagira Isoni zo kujya kubarega...

Gen Kabarebe yahaye impanuro abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri cy’itorero ry’ Impamyabigwi

Gen Kabarebe yahaye impanuro abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...