LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Perezida Magufuli yahisemo kutaza mu nama ya AU i Kigali
Publish Date: samedi 16 juillet 2016
VISITS :2867
By Admin

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania, ntazagaragara mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ibera i Kigali.

Perezida Magufuli yahisemo kohereza Vise Perezida we Samia Suluhu Hassan ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Ibitangazamakuru birimo daily news na the citizen, biravuga ko aba bayobozi babiri aribo bazahagararira Perezida Magufuli muri iyi nama.

Kuva Perezida Magufuli yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2015 yakomeje kuvuga ko adashaka ingendo zisesagura umutungo w’igihugu.

Yaje no gufata icyemezo cyo kugabanya ingendo z’abayobozi bo muri Leta ye bajyaga mu mahanga, ku buryo yemeje ko icyemezo cyo kujya mu mahanga ku muyobozi runaka kigomba kujya kiva iwe muri perezidansi.

Nk’ubu kuva muri Gushyingo 2015 ubwo yatorwaga, Perezida Magufuli amaze gukora ingendo ebyiri gusa mu mahanga, zirimo urwo yakoreye mu Rwanda muri Mata 2016, aho yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo Perezida Magufuli atazifatanya na bagenzi be bo kuri uyu mugabane, abarenga 13 bamaze kugera mu Rwanda.

Ikinyamakuru The Citizen cyo kigaragaza ko iyi ibaye inama yindi ya kabiri ikomeye kuri uyu mugabane, Perezida Magufli atagaragayemo. Nabwo Perezida Magufuli ntiyagaragaye mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yabaye muri Mutarama 2016 muri Ethiopia.

Bamwe mu batavuga rumwe na Perezida Magufuli, bavuga ko bitumvikana uburyo umukuru w’igihugu atagaragara mu nama nk’izi zikomeye, cyane ko ngo igihugu gikeneye ububanyi n’amahanga.

Gusa Magufuli we avuga ko imirimo yo mu mahanga, yajya ikorwa n’abahagarariye Tanzania muri ibyo bihugu.

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania

IBITEKEREZO
Ndahiro

Uyu mugabo ndamukunda cyane . Yirinda ibyo gusesagura nkabo nirigwa mbona bazenguruka nka roho mbi.

Ndahiro

Uyu mugabo ndamukunda cyane . Yirinda ibyo gusesagura nkabo nirigwa mbona bazenguruka nka roho mbi.

Ndahiro

Uyu mugabo ndamukunda cyane . Yirinda ibyo gusesagura nkabo nirigwa mbona bazenguruka nka roho mbi.

kamali

huuu

James

Ndabona Magufuri abaturage biwe bazicwa ninzara ko nduzi atajya guhaha nkuko abandi ba President birwa mumahanga ngo bagiye.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
DRC : Amatora y’Umukuru w’Igihugu yigijwe inyuma imyaka ibiri

DRC : Amatora y’Umukuru w’Igihugu yigijwe inyuma imyaka ibiri

Une étrange rumeur sur des tirs contre Kabila relayée par Theo Francken

Une étrange rumeur sur des tirs contre Kabila relayée par Theo...

Burundi : Col. Gaspard Baratuza yarashimuswe cyangwa nawe yasanze abandi ?

Burundi : Col. Gaspard Baratuza yarashimuswe cyangwa nawe yasanze abandi...

Imyigaragambyo itari yitezwe I Kinshasa yahitanye 17

Imyigaragambyo itari yitezwe I Kinshasa yahitanye 17

ICC unhappy with the government of Kenya

ICC unhappy with the government of Kenya

NEW POSTS
Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda k’urupfu rwa nyakwigendera Mucyo J.D

20-10-2016

Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda k’urupfu rwa nyakwigendera...

Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?

19-10-2016

Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?

Ikiganiro Umwami Kigeli aheruka bwanyuma guha itangazamakuru

19-10-2016

Ikiganiro Umwami Kigeli aheruka bwanyuma guha itangazamakuru

Impamvu y’Urupfu rw’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa ‘Watangiye’ muri Amerika

18-10-2016

Impamvu y’Urupfu rw’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa ‘Watangiye’ muri...

Uko Perezida Kagame na FPR- Inkotanyi bakoze ibirenze ibitangaza byananiye andi Mashyaka ya Politiki

18-10-2016

Uko Perezida Kagame na FPR- Inkotanyi bakoze ibirenze ibitangaza byananiye...

Rwanda : trois fantômes et un mystère

16-10-2016

Rwanda : trois fantômes et un mystère

Minisitiri w’ibidukikije w’u Bufaransa k ’umunota wa nyuma yanze kuza mu Rwanda mu nama ya Montreal Protocol

15-10-2016

Minisitiri w’ibidukikije w’u Bufaransa k ’umunota wa nyuma yanze kuza mu...

Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

14-10-2016

Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru