LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Perezida Museveni yahagurukiye abarimu ba Makerere bigaragambije bigatuma Kaminuza ifungwa
Publish Date: samedi 5 novembre 2016
VISITS :2065
By Admin

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yavuze amagambo akarishye ku barimu ba Kaminuza ya Makerere baherutse kwigaragambya bigatuma uyu mukuru w’igihugu yanzura ko Kaminuza ifungwa. Perezida Museveni yahagurukiye aba barimu, ashimangira ko ibi adashobora kubyihanganira.

Kuwa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2016, nibwo Kaminuza ya Makerere yafunzwe nyuma yo kuba isibaniro ry’abanyeshuri bigaragambyaga binubira kuba nta barimu babigisha babona. Impamvu y’ibura ry’abarimu, nayo ni iy’uko abo nabo bari bigaragambije bavuga ko hashize igihe kirekire badahabwa agahimbazamusyi kabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Museveni yavuze ko Leta ya Uganda yagiye ikora ibishoboka byose ikazamura imishahara y’abarimu bo muri Kaminuza, bityo akaba atumva ukuntu bananirwa kwihangana mu gihe Leta irimo kugerageza gukemura ikibazo cy’abo cy’agahimbazamusyi bataboneye igihe.

Perezida Museveni ati : "Iyo si imyitwarire myiza, biragayitse kubona abarimu batigisha, bakanasabwa ko basubira mu kazi bakabyanga. Twagombaga gufunga Kaminuza tukabanza gufata umwanzuro. Gusa ndashaka kubabwira ko tutazongera kwihanganira iki kinyabupfura gicye. Birarangiye ibi, nta mikino. Ntabwo wakwihanganira umuntu ushaka gutesha umutwe Leta, umuntu uvuga ngo niba mutampaye amafaranga nonaha nanjye ngiye guteza impagarara mu gihugu. Oya, oya ibyo si imuco myiza."}

Perezida Museveni yabwiye abanyamakuru ko ashaka ko Kaminuza ya Makerere yongera gufungurwa mu gihe cya vuba kugirango abanyeshuri badakomeza gutakaza amasomo yabo.



Perezida Yoweri Museveni mu kiganiro n’Abanyamakuru

Muri iki kiganiro kandi, mu bindi Perezida yagarutseho harimo n’ibijyanye no guca abacuruzi babunga mu mihanda, nk’abo mu Rwanda dusanzwe twita abazunguzayi, ubusanzwe muri iki gihugu bakaba bacuruzaga nta kibazo. Ubu ariko nabo bagiye guhagarikwa, kuko Museveni yabwiye abayobozi b’umujyi wa Kampala gukaza ingamba zizatuma ubucuruzi bwo ku mihanda bucika, kuko bubangamira abacururiza mu maduka baba batanze imisoro yabo ngo nabo bacuruze batere imbere.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abarundi basaga 40 bakekwaho ibikorwa by’ubutasi birukanwe mu Rwanda

Abarundi basaga 40 bakekwaho ibikorwa by’ubutasi birukanwe mu...

Umukwabu muri Kaminuza y’u Burundi, abasaga 90 batawe muri yombi

Umukwabu muri Kaminuza y’u Burundi, abasaga 90 batawe muri yombi

CHAN2018 : Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

CHAN2018 : Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

’ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ’- Perezida Kagame

’ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ’- Perezida Kagame

Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya AU

Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...