LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Perezida Zuma yishyuye amafaranga yaregwaga ko yibye igihugu
Publish Date: mardi 13 septembre 2016
VISITS :545
By Admin

Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, muri iki cyumweru yishyuye amafaranga yaregwaga yuko yibye igihugu ariko abatavuga rumwe nawe bakavuga yuko ibyo bitamuhanaguraho icyaha !

Muri 2014 nibwo umuvunyi mukuru muri Afurika y’Epfo, madamu Thuli Madonsela, yasohoye raporo igaragaza ukuntu Perezida Zuma yanyuruje umutungo w’igihugu mu kuvugurura inyubako ye bwite iri Nkandla muri Kwazulu Natali.

Iyo raporo y’umuvunyi mukuru yavugaga yuko inyubako ya Perezida Zuma yakoreshejweho amafaranga y’igihugu kandi bitakabaye ngombwa, igasaba Zuma yuko yashyira mu gaciro akagaruza ayo mafaranga.

Ayo mafaranga Zuma yashinjwagwa kuba yaranyuruje yari yerekeranye n’iyo nyubako guverinoma yasanishije amadolari ya Amerika angana na miliyoni 24, bivugwa yuko iryo sanwa ryakozwe ku mpamvu z’umutekano wa Perezida.

Umuvunyi mukuru akavuga yuko nta kibazo kuvugurura ibintu bijyanye n’umutekano wa Perezida ariko akabaza niba iyubakwa ry’ibiraro by’inka kimwe n’iburugu by’inkoko nabyo byari bijyanye n’umutekano wa Perezida w’igihugu. Ibindi Madonsela yahamyaga yuko byakozwe kuri iyo nyubako kandi ntaho byari bihuriye n’umutekano byari uyubakwa ry’ahakorerwa siporo yo koga (swimming pool) kimwe n’aho bakirira abashyitsi.

Ibyo birego Zuma yashatse kubifata ku buryo bworoheje ariko aza gusanga ibintu bikomeye. Perezida Zuma yabanje gushyiraho komisiyo ebyiri za leta ngo zibikoreho iperereza, zombi zimugira umwere harimo n’iya shekeje abantu cyane bigatuma barushaho gusakuriza icyo kibazo.

Iyo komisiyo yari iya Minisiteri ifite Polisi mu nshingano zayo. Raporo yayo yavugaga yuko iby’uko hari amafaranga yakoreshejwe kubaka swimming pool byo nta kibazo ngo kuko iyo swimming pool ari igikoresho kizimya umuliro !

Ibintu byakomeje gusakuzwa ikibazo gitwarwa mu rukiko rw’itegeko nshinga narwo rutegeka Zuma kuzishyura amafaranga yose yakoreshejwe ku bintu bitanjyanye n’umutekano, birimo iyo swimming pool, inyubako z’amatungo n’aho bidagadurira. Rwategetse Minisiteri y’imari kuzakora ibarura ikagena ayo mafaranga.

Perezida Jacob Zuma

Iyo Minisiteri yaje gutanga raporo yuko ayo Zuma agomba kwishyura angana n’amadolari ya Amerka ibihumbi 542, Banki nkuru y’icyo gihugu ikavuga yuko koko Zuma yayishyuye mu ntangiriro z’iki cyumweru ariko abatavuga rumwe nawe bakavuga yuko ayo yishyuye ari make cyane ngo kandi kwishyura kudakuraho umuntu icyaha !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku butaka bwa Congo

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...