LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Polisi y’u Rwanda irashimwa nabatuye i Goma nyuma yo gutabara abanyekongo ubwo amazu yabo yafatwanga n’inkogi y’umuriro
Publish Date: jeudi 17 août 2017
VISITS :1270
By Admin

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2017, inkongi y’umuriro ikaze yibasiye igice giherereye hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, utandukanya umujyi wa Goma na Gisenyi, Polisi y’u Rwanda itabara abanyekongo bari batabaje inzego zikora ubutabazi ariko bakabura n’ubitaba.

Ikinyamakuru 7sur7 kivuga ko iyi nkongi y’umuriro yatewe n’impanuka y’umuriro w’amashanyarazi ya sositeye ishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ikaba yarahitanye amazu abarirwa muri 50 yahiye agakongoka burundu mu gihe andi agera kuri 20 nayo yasenyutse mu gihe hashakwaga uburyo bwo gutabara ngo bazimye iyi nkungi, gusa ntawahasize ubuzima.

Ababonye iyi nkongi iba, bavuga ko ibyangiritse byose byatewe no kubura ubutabazi kuko inzego zose zitabajwe mu ntara ya Nord-Kivu zitigeze ziboneka ngo zitabare, ahubwo abaturage b’iki gihugu gihana imbibi n’u Rwanda barashima cyane Polisi y’u Rwanda yabatabaye ikabasha kuzimya umuriro.

Umwe mu basenyewe inzu waganiriye n’iki kinyamakuru yagize ati : “Twahamagaye nimero z’abashinzwe gutabara no kurengera abaturage hakimara gufatwa inzu ya kabiri ariko ntacyo byatanze, nibyo byatumye ibi byose byangirika. Iyo tutaza gutabarwa n’imodoka za Polisi y’u Rwanda zishinzwe kuzimya umuriro, twari gukomeza tukarebera uburyo ibyacu byangirika”


Aba baturage bashima ko mu gihe bari bitabaje inzego zishinzwe ibijyanye n’ubutabazi mu gihugu cyabo bagaheba, Polisi y’u Rwanda yihutiye kwambuka umupaka ikajyana n’imodoka kabuhariwe mu kuzimya umuriro, bakabatabara bakabona iyo nkongi ibashije guhagarara mu gihe ntacyari cyagakozwe ku ruhande rw’ubuyobozi bw’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

IBITEKEREZO
Coco

Yoooo !Police y'u Rwanda ndetse n'abanyarwanda muri rusange Imana ibahe umugisha kdi mujye muhorana uwo mutima utabara.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...