LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe
Publish Date: mardi 22 août 2017
VISITS :106
By Admin

Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe ; ifatwa ryabyo rikaba ryaraturutse ku gutangira amakuru ku gihe.

Uru rumogi rwafatanywe uwitwa Rutayisire Jusuf ku itariki 19 z’uku kwezi. Yafatiwe mu kagari ka Gatobotobo, umurenge wa Mbazi, mu karere ka Huye. Yari mu modoka yavaga i Nyanza (mu karere ka Nyanza) yerekeza i Tumba (mu karere ka Huye).

Avuga ku buryo yafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati,"Polisi yabonye amakuru ko uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko ashobora kuba acuruza urumogi ; maze ifata ingamba, ndetse ishyiraho uburyo bwo kumufatira mu cyuho arufite. Ubwo imodoka yarimo yageraga kuri bariyeri ya Polisi y’i Tumba, Polisi yasatse umutwaro we, ni ko gusangamo urwo rumogi."

Yavuze ko afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, ndetse n’urwo rumogi akaba ari ho rubitse mu gihe iperereza rikomeje.

Yibukije ingaruka zo kunywa no gucuruza urumogi n’ibindi biyobyabwenge agira ati,"Bitesha ubwenge ababinywa nk’uko izina ryabyo rivugitse. Igikurikiraho ni uko bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Abantu b’ingeri zose bakwiriye kwirinda kubyishoramo."

IP Kayigi yongeyeho ko ibiyobyabwenge bitera kandi igihombo ubishoramo amafaranga kubera ko umuntu ubifatanywe afungwa, agacibwa n’ihazabu ; kandi n’ibiyobyabwenge yafatanywe bikangizwa.

Yavuze ko ibikorwa by’ababinywa bihungabanya ituze rya rubanda ; bityo asaba buri wese kwirinda kubitunda, kubinywa, kubicuruza no kubikoresha ; ahubwo agatanga umusanzu mu kurwanya no gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu atungira agatoki Polisi ababikora.

Yashimye abahaye Polisi amakuru yatumye ifatana Rutayisire ruriya rumogi ; ndetse agaruka ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati," Bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abafite imigambi yo gukora ibinyuranyije n’amategeko ; bityo zikabikumira, ndetse zigafata ababikoze."

Mu nzoga zafashwe harimo Muriture, Yewemuntu n’Igikwangari. Bivugwa ko zikorwa mu ruvange rw amazi, ifu y’amasaka, isukari n’umusemburo witwa Pakimaya.

Muri zo harimo litiro 885 zafatiwe mu kagari ka Bigugu, umurenge wa Rwankuba, mu karere ka Karongi. Zafashwe ku wa 19 Kanama. Abazifatanwe ni Remiryande Tharcisse, Baranyeretse Daniel, Kwitonda Claude na Sindinkabo Boniface.

Izindi litiro 540 z’Ibikwangari zafashwe ku itariki 20 z’uku kwezi. Zafatiwe mu kagari ka Rutonde, umurenge wa Ngeruka, mu karere ka Bugesera.

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo

Izi nzoga (litiro 1,400) zikimara gufatwa zarangijwe. Polisi yaganirije abitabiriye icyo gikorwa ku ngaruka zo kuzinywa no kuzicuruza, inabasaba kubyirinda.

Babwiwe ko kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Chief Warage, Suzie na Muriture ni byo kugeza ubu bifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...