LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Profesa Malonga yabonye umudali wo guteza imbere Igiswahili
Publish Date: mercredi 12 octobre 2016
VISITS :1099
By Admin

Profesa Pacifique MALONGA, Umunyarwanda usanzwe uzwiho kwigisha igiswahili ku maradiyo na televiziyo mu Rwanda yahawe umudali mu birori byo guteza imbere igiswahili.

Mu nama n’ibirori ngarukamwaka ya “TUZO ZA WASTA” ibera muri Kenya / Ngong-Matasia mu kigo cya Wasta kiyobowe na Mwalimu Wallah Bin Wallah, bita “Doyen” wa Kiswahili iba buri tariki ya 10 y’Ukwakira muri Kenya ; Profesa Malonga yashimiwe ubwitange mu gukorera ubushake ateza imbere igiswahili mu karere.

Uyu mudali w’ishimwe Profesa Pacifique MALONGA yawuherewe hamwe n’abandi barimo Profesa Ken Walibora “Umuyobozi w’ishami ry’igiswahili muri NATION MEDIA GROUP”, Dr Hans Mussa “uyobora Chama cha Kiswahili Africa Mashariki na Dr Mohamed Seif Khatib wahoze ari Minisitiri w’urubyiruko muri Tanzania akaba yaranditse ibitabo byinshi by’igiswahili akaba afite na radiyo yigenga muri Zanzibar n’umunyamakuru wa BBC na DW Charles Hillary”.

Muri ibyo birori byitabiriwe n’abantu bagera kuri Magana atatu baturutse muri Kenya, Tanzania, Pemba na Zanzibar, Profesa MALONGA yatanze ikiganiro cy’uko igiswahili gihagaze mu Rwanda ashimangira ibivugwa mu ndirimbo yubahiriza umuryango w’ibihugu by’afurika y’iburasirazuba igira iti “Kwegerana, gutanga no guhuriza hamwe imbaraga zacu bibe intego yacu”.

Profesa Pacifique MALONGA amaze imyaka irindwi atanga ibiganiro muri za kaminuza zo mu Rwanda, mu turere tugize u Rwanda no kwitabira inama ziteza imbere igiswahili mu muryango w’ibihugu by’afurika y’iburasirazuba (EAC), yasohoye n’igitabo kigisha abatangira kwiga igiswahili “ANZA Kiswahili kwa Raha” kimwe na “Three in One : Ikinyarwanda, Kiswahili and English”.

Taifa Leo, 10th October 2016 , Kenya

Profesa Pacifique MALONGA

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku butaka bwa Congo

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...