LATEST NEWS
Mu Rwanda
Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse
Publish Date: jeudi 12 octobre 2017
VISITS :1810
By Admin

Pastor Bosco Nsabimana umuyobozi mukuru w’itorero Patmos of Faith church avuye i Burayi muri gahunda z’ivugabutumwa nkuko yabitangarije Itangazamakuru. Uyu mukozi w’Imana avuga ko avuye i Burayi ahatangije itorero.

Prophet Fire wagiye i burayi tariki 18/9/2017, agarutse mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri amazeyo (iminsi 15) aho yazengurutse ibihugu bitandukabye by’uyu mugabane birimo : u Busuwisi, Suwede na Danmark. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, dukesha iyi nkuru Prophet Fire yatangaje ko usibye kuvuga ubutumwa kuri uyu mugabane, yanatangije itorero Patmos of Faith church ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya Danemark.

Akiza abamugaye

Prophet Fire yashimiye Imana yabanye nawe benshi bakakira agakiza. Yagize ati : "Nakozwe ku mutima na byinshi, benshi bakiriye Yesu abandi bakira indwara zitandukanye." Yakomeje avuga ko yatangije itorero i burayi. Yagize ati : "Nafunguye Patmos muri Danemark, Suwede naho ndatangizayo itorero vuba cyane." Prophet Fire avuga ko itorero Patmos of Faith church yatangije muri Danemark riri kuyoborwa n’umupasiteri yasize yimitse ari we Pastor Nzigiyamana Frank. Prophet Fire avuga ko Imana yabanye nawe i Burayi asengera benshi bakira indwara zitandukanye ndetse ngo yamukoresheje ibitangaza byinshi. Yagize ati :

"Abanyarwanda basoma Ibinyamakuru muhabwe umugisha n’Imana. Yesu uko yari ejo ni uyu munsi ni ko akiri, nabonye ukuboko kw’Imana mu gihugu cy’u Busuwisi aho nageze tukabasha gusengera abantu benshi bakabohoka bakakira imbaraga z’Imana n’ubuhanuzi buvuye k’Uwiteka, abandi bakira indwara zitandukanye. Naje kuhava nkomereza mu gihugu cya Danemark aho nageze i Copenhgen, Imana yadukoresheje imirimo itandukanye ku buryo bufatika ntabwo navuga ngo ni igipimo kingana gutya ariko ukuboko kw’Imana kurahari, hamaze gukizwa abantu batanu, abo ni abemeye Yesu Kristo kandi ni abirabura ndetse n’abazungu, Uwiteka Imana yaduhaye ubw bubasha. Nakomereje no mu gihugu cya Suwede, Imana iratwiyereka ".

Kuri ubu Prophet Bosco Nsabimana (Prophet Fire) ari kubarizwa mu Rwanda akaba akomereje umurimo w’Imana muri Patmos of Faith church ku Muhima nkuko yabidutangarije.

Prophet Bosco Nsabimana ni umwe mu bapasiteri bazwi cyane mu Rwanda nyuma yo guhamya ko amaze gusengera abantu batatu bapfuye bakazuka. Si abo gusa ahubwo Pastor Fire avuga ko hari abo yasengeye bagakira indwara zari zarananiye abaganga zirimo SIDA, Cancer n’izindi.

[ Amafoto y’Iburayi ]

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku ngufu

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku...

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze