LATEST NEWS
MURI AFURIKA
“Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana
Publish Date: jeudi 21 juillet 2016
VISITS :803
By Admin

Kuri uyu wa mbere, mu biganiro ku mugambi wo kugira umugabane wa Africa isoko rimwe mu ikoranabuhanga “Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana hagati y’ibihugu ibyitwa “Roaming Charges”

Imibare igaragaza ko nyuma yo koroshya uburyo bwo guhamagarana mu bihugu bigize umuhoora wa ruguru, guhamagara na telephone hagati y’ibihugu bigize uyu muhoora byikubye inshuro 700%.

Perezida Paul Kagame na Ali Bongo wa Gabon mu izina ry’ibihugu byabo bombi, bakuyeho amafaranga acibwaga umuntu ukoresheje umurongo wa Telefone mu guhamagara mu gihugu kitari icye.

Perezida Kagame yavuze ko ibi bizafasha abantu bose bahamagara mu Rwanda bari muri Gabon, cyangwa abari mu Rwanda bahamagara muri Gabon mu buryo buboroheye.

Iki ngo ni ikimenyetso ko isoko rimwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho rishoboka, asaba n’íbindi bihugu gutangira koroshya uburyo bwo guhamagarana muri Africa nk’uko bikubiye mu ntego za ‘Smart Africa’.

Ati “…Niba twubaka ubumwe n’imiryango y’akarere, koko umuntu yava mu gihugu kimwe agiye mu kindi cy’abaturanyi akishyura amafaranga y’umugereka kugira ngo ahamagare ?”

Kagame yavuze ko Abanyafurika cyangwa abantu batuye mu karere kamwe bari bakwiye kuba boroherezwa guhamagara, kandi abaturage bakabasha kuvuga bibahendukiye.

Ati “Intego yacu nk’abayobozi ni ugutekereza byisumbuye uko Internet yarushaho gutanga amahirwe mashya kuri buri wese ku mugabane wacu.”

Yavuze ko kugira ngo abantu benshi babashe kubona Internet yagutse “Broadband” hatabayeho imikoranire myiza hagati ya Leta ifatanya n’abikorera bitashoboka.

Perezida Kagame yavuze ko Africa ibashije guhuza imirongo migari y’ikoranabuhanga mu itumanaho, yaba ari intambwe ikomeye y’ubumwe yifuza kandi ifitiye akamaro gafatika Abanyafurika.

Yahamagariye ibihugu byose bya Afurika kwitabira ihuriro mu by’ikoranabuhanga “Smart Africa Alliance” bikaba abanyamuryango.

Perezida Kagame aganira na Perezida Bongo mu bihe bishize

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki ?

Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki...

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu Babo Bature Amadorari Gusa

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu...

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police...

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu...

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...