LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Tanzania yakuye isomo ku Rwanda
Publish Date: lundi 4 janvier 2016
VISITS :1141
By Admin

Kuva Tanzania yabona ubwigenge nta kintu kitwa umuganda kigeze gitekerezwa muri icyo kihugu ariko mu mpera z’ukwezi gushize Perezida John Pombe Magufuli yatangaje yuko buri kwezi hazaza habaho umuganda rusange.

Ubusanzwe muri aka karere igikorwa cy’umuganda cyari kizwi mu Rwanda aho kimaze imyaka myinshi gikorwa, ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame bukaba bwarahisemo yuko uzajya ukorwa kuwa gatandatu w’icyumweru cya nyuma cya buri kwezi.

Ubutegetsi muri Tanzania bwakuye iryo somo ry’u muganda k’u Rwanda butangaza yuko no muri icyo gihugu hazajya habaho umuganda wa buri kwezi ariko basha kugaragaza yuko batakopeye neza neza u Rwanda. Aho uwo mu ganda gukorwa kuwa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi nko mu Rwanda, muri Tanzania ho bazajya bawukora buri wa gatandatu wa mbere wa buri kwezi. Ariko imiterere y’uwo muganda wo muri Tanzania ni fotokopi y’uyu muganda ukorwa hano mu Rwanda.

Tanzania ni igihugu kirangwa n’isuku nke nk’uko bimeze no mu bindi bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) usibye u Rwanda. Muri EAC benshi mubo muganiriye bahamya yuko ibihugu bifite umwanda mwinshi kurushaho ni u Burundi na Uganda. Perezida Magufuli yatangiye kugaragaza yuko ikibazo cy’isuku agomba kugiha uburemere bukomeye mu mpera z’umwaka ushize igihe yahagarikaga ibirori byose by’umunsi w’ubwigenge ahubwo abaturage bose bakajya mu gikorwa cy’umuganda wo gusukura aho batuye !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Burundi : Imyitozo y’Imbonerakure za CNDD-FDD isa nk’iy’Interahamwe za MRND ikomeje gutera benshi ubwoba

Burundi : Imyitozo y’Imbonerakure za CNDD-FDD isa nk’iy’Interahamwe za MRND...

Umusirikare mukuru w’u Burundi yatawe muri yombi ashinjwa guhungabanya umutakno w’igihugu

Umusirikare mukuru w’u Burundi yatawe muri yombi ashinjwa guhungabanya...

Kinshasa : Perezida Kabila yagize Samy Badibanga Minisitiri w’Intebe

Kinshasa : Perezida Kabila yagize Samy Badibanga Minisitiri...

Maroc : Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ku mihindagurikire y’ikirere

Maroc : Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ku...

Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

NEW POSTS
Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga ( PSD) yakatiwe gufungwa by’agateganyo

8-12-2016

Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga (...

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

8-12-2016

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako...

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

8-12-2016

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u...

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

7-12-2016

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera...

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

5-12-2016

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

5-12-2016

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’...

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

3-12-2016

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20...